Abasirikare b’u Burundi bakomeje gusiga ubuzima mu mirwano muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Mutarama 2022, abaturage baturiye umupaka bo muri Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’u Burundi, bavuga ko babonye ingabo z’u Burundi zakira imirambo itandatu y’abasirikare b’u Burundi baherutse kugwa ku rugamba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barimo ba ofisiye, mu gihe umuyobozi w’iyi komini we avuga ko abaturage babonye abasirikare bari ku irondo kuri Rusizi.

Amakuru agera ku rubuga rwa SOSMedias Burundi dukesha iyi nkuru, avuga ko iyi mirambo yahageze mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere.

Ababibonye bagize bati “ Bazanwe n’abasirikare b’u Burundi baherekejwe n’abasivili b’Abanyekongo. Bari bafunyitse mu mifuka itandatu yo mu buruhukiro. Nyuma yo kwambuka uruzi rwa Rusizi imodoka ya batayo ya 112 yabakiriye mbere yo kubajyana mu cyerekezo cy’I Bujumbura,”

Amakuru yatangajwe na bamwe mu basirikare batifuje ko amazina yabo atangazwa, avuga ko imirambo ari iy’aba ofisiye babiri, ba sous-officiers babiri ndetse n’Imbonerakure 2 zo mu Ntara ya Ngozi biciwe mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa Red Tabara mu misozi yo muri Groupement ya Kigoma, Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru aturuka mu duce twa Rusabangi, Ndunda na Kumuka, yo avuga ko Abasirikare b’Abarundi bahatiye bamwe mu Banyekongo kwikorera imirambo ya bagenzi babo biciwe ku rugamba.

Umuyobozi wa Komini Buganda we ariko avuga ko abaturage be bitiranyije ibintu. Ati “ Babonye abasirikare bari ku irondo hafi ya Rusizi. Nta murambo n’umwe wanyuze aha hantu,”

Umwe mu basirikare b’u Burundi uherutse kuva muri Congo woherejweyo mu Ukuboza umwaka ushize, avuga ko ngo abasirikare b’Abarundi bagera muri 40 bamaze gupfira mu mirwano yatangiye mu mpera z’Ukuboza 2021. Hari kandi ngo imirambo ya bagenzi babo batabashije gucyura ndetse n’Imbonerakure.

Ati “ Muri rusange njye nibariye imirambo 48 ya bagenzi bacu bishe.”

Abasirikare b’u Burundi ndetse n’Imbonerakure babarizwa muri Kivu y’Amajyepfo kuva ku itariki ya 24 Ukuboza 2021 aho bajgiye kurwanya inyeshyamba z’Abarundi, ariko guverinoma z’ibihugu byombi ntacyo zigeze zibivugaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *