Abasirikare b’u Burundi bavuga ko inzara yugarije imiryango yabo

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare b’u Burundi basaga 2600 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, bavuga ko babayeho mu buzima bugoye nyuma yo kumara amezi atanu badahabwa imishahara yabo.

Aba basirikare babarizwa muri Batayo ya 52, iya 53 na 54 bakaba basaba umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’uwa Afurika Yunze Ubumwe hamwe na Leta y’u Burundi kubakemurira ikibazo mu maguru mashya

Umwe mu basirikare b’u Burundi waganiriye na Radiyo RPA, yagize ati “Abo basirikare bo muri AMISOM bagize ibibazo birebana n’umushahara, kuva ku itariki ya 1 Nyakanga ntabwo bari bakora ku mushahara kimwe n’abaje muri Somalia mbere na nyuma y’iyi tariki”.

Akomeza avuga ko ari abasirikare basaga 750 bo muri batayo ya 52 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu muri Mata uyu mwaka, abo mu ya 53 bo bagezeyo muri Werurwe ndetse na 54 igizwe n’abofisiye 80 bakora mu buyobozi bukuru.

Bakomeza bavuga ko nta muyobozi n’umwe mu babakuriye batabwiye iki kibazo cyabo, bityo ko ibi byatumye imibereho y’imiryango yabo yasigaye mu Burundi iba nabi.

Uyu ati “Nta n’umwe wari watubwira igihe ikibazo cyacu kizakemukira. Imiryango yacu yasigaye mu Burundi yugarijwe n’inzara kuko irakennye cyane”.

Akomeza avuga ko bari bagiye mu butumwa bw’akazi bizeye ko bazajya bafasha imiryango yabo ku mushahara utubutse bahabwa ariko ko bitashobotse kandi uwo basanzwe bahabwa mu Burundi udahagije kandi hari n’ababa barafashe inguzanyo muri banki CECAD.

Haba Leta y’u Burundi cyangwa ubuyibozi bw’ingabo z’u Burundi ntacyo bari batangaza kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *