Abasirikare b’ u Rwanda baba barinjiye ku butaka bwa Uganda

Sangiza iyi nkuru

Komite y’Umutekano mu Karere ka Rukiga ivuga ko yafashe umwanzuro wo kongera za paturuye z’igisirikare n’igipolisi mu rwego rwo kugenzura neza umutekano kuko ngo hari abasirikare b’ u Rwanda bafite imbunda ngo baherutse kugera ku butaka bwa Uganda birukankana abacuruza Kanyanga.

Ikinyamakuru gitungwa agatoki ko kiri mu kwaha kwa Leta ya Uganda, Chimpreports, kivuga ko abo basirikare b’ u Rwanda binjiye muri Uganda mu cyumweru gishize kuwa 25 Gicurasi 2021.

Umuyobozi w’Agace ka Kamwezi, Nuwagaba Tedson avuga ko ibi byabereye mu byaro bibiri; Kazaaza na Omukayaga, bihana imbibi n’ u Rwanda.

Bivugwa ko mu basirikare b’ u Rwanda binjiye muri icyo gice ari umwe ufite ipeti rya kapiteni (Captain) wari kumwe n’abarinzi be babiri bakurikiye abacuruza Waragi (Kanyanga).

Iki kibazo nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, cyakemutse mu mahoro. Nuwagaba avuga ko bakomeje kwitwara neza n’ubwo ibihugu byo bitabanye neza.

Kuri iyi ngingo, atanga akabarore, ati ” Kuwa 31 Gicurasi 2021 twafashe abajura bari bibye ihene icyenda n’inka imwe byo mu Rwanda, tubisubiza ba nyirabyo.”

Komite y’umutekano muri Rukiga ivuga ko paturuye ari ngombwa cyane ngo ejo bidatuma impande zombi zirasana nk’uko imyanzuro yayo yo kuwa 2 Kamena 2021 ibivuga.

Si ubwa mbere abo ku ruhande rwa Uganda bavuga ko abasirikare b’ u Rwanda bakandagiye ku butaka bwabo. Kuri iyi nshuro, uruhande rw’ u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri aya makuru.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *