Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare babiri Leta y’u Rwanda yemeza ko bashimuswe n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC yifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, bashobora koherezwa muri Angola.

Ni nyuma y’aho tariki ya 31 Gicurasi 2022 Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi ahuye na mugenzi we Angola, João Lourenço, bakemeranya ko aba basirikare bagomba kurekurwa, bagasubira mu Rwanda.

Ni icyemezo cyishimiwe na Leta y’u Rwanda, n’ubwo igihe bazohererezwa kitaramenyekana. Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo mu kiganiro yagiriye kuri Royal FM kuri uyu wa 2 Kamena 2022, yatangaje ko igihugu cyiteguye kubakira.

Ariko amakuru agera kuri Bwiza.com yemeza ko Leta ya RDC ubusanzwe yemeza ko aba basirikare bafashwe ubwo bari bagiye gufasha umutwe wa M23 kugaba ibitero ku birindiro bya FARDC bya Rumangabo biherereye kuri Pariki ya Virunga, itazabashyikiriza u Rwanda.

Ngo icyo Leta ya RDC iteganya gukora ni ugushyikiriza aba basirikare Leta ya Angola isanzwe ari umuhuza wayo n’iy’u Rwanda, na yo ikazabashyikiriza u Rwanda.

Aba basirikare: Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad bavanwe muri Rutshuru, boherezwa mu murwa mukuru, Kinshasa, ari na ho bari ubu, mu gihe bivugwa ko bategereje indege izaberekeza i Luanda muri Angola mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
    Ooooohhh Congo wee!!

  2. Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
    Ooooohhh Congo wee!!

  3. Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
    Ooooohhh Congo wee!!

  4. Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
    Ooooohhh Congo wee!!

  5. Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
    Ooooohhh Congo wee!!

  6. Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
    Ooooohhh Congo wee!!

  7. Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
    Ooooohhh Congo wee!! Uranze urigaragaje!

  8. Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
    Ooooohhh Congo wee!! Uranze urigaragaje!

  9. Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
    Ooooohhh Congo wee!! Uranze urigaragaje!

  10. Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
    Ooooohhh Congo wee!! Uranze urigaragaje!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *