Abasirikare ba Amerika 8,500 baryamiye amajanja ku koherezwa muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye koherezwa aho rukomeye igihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe ubushyamirane kuri Ukraine burimo kwiyongera, nkuko bivugwa n’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, Pentagon.

Uburusiya bukomeje guhakana buvuga ko budateganya kugaba igitero cya gisirikare muri Ukraine, nubwo bwakoranyirije abasirikare 100,000 hafi yayo.

Ku wa mbere, Perezida w’Amerika Joe Biden yagiranye inama kuri videwo n’inshuti z’Amerika z’ibihugu by’i Burayi, mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bifite intego yo kugera kuri gahunda bihuriyeho mu gihe Uburusiya bwaba bushotoranye.

Pentagon yavuze ko nta cyemezo cyari cyafatwa niba abo basirikare bakoherezwa.

Bakoherezwa gusa mu gihe umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) waba ufashe icyemezo cyo gukoresha abasirikare bo gutabara aho rukomeye, “cyangwa habayeho ibindi bintu” ku bijyanye n’imyiteguro y’ingabo z’Uburusiya, nkuko byavuzwe n’ushinzwe gutangaza amakuru ya Pentagon John Kirby.

Yongeyeho ko nta gahunda ihari yo kohereza ingabo muri Ukraine ubwayo.

Ibihugu bimwe by’ibinyamuryango bya OTAN, birimo Denmark, Espagne, Ubufaransa n’Ubuholandi, byamaze gutangira gahunda cyangwa birimo kwiga ku kohereza indege z’intambara n’amato (ubwato) y’intambara mu Burayi bw’uburasirazuba mu rwego rwo kongera ubwirinzi muri aka karere.

Mu mpera y’icyumweru gishize, Amerika yagejeje muri Ukraine toni 90 z’imfashanyo yica” irimo nk’intwaro n’amasasu igenewe “abirinzi bari ku murongo w’imbere”.

Muri iyo nama yo kuri videwo yo ku wa mbere ya Perezida Biden, harimo kandi na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, umutegetsi mukuru w’Ubudage Olaf Scholz, Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Mario Draghi, Perezida wa Pologne (Poland) Andrzej Duda n’umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg.

Abategetsi b’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) Ursula von der Leyen na Charles Michel, na bo bitabiriye iyo nama.

Umukuru wa OTAN yatangaje kuri Twitter ko bemeranyijwe ko “ubundi bushotoranyi ubwo ari bwo bwose bw’Uburusiya kuri Ukraine buzahura n’ingaruka zikaze cyane”.

Amakuru y’ubutasi asobanura neza ko hari amatsinda 60 y’Uburusiya y’imirwano ari ku mipaka ya Ukraine. Ni ingingo ituma umuntu wese ashobora kubona ko hari gahunda y’intambara yihuse ishobora gufata Kyiv.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *