Abasirikare ba Canada bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibazirikanwa

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare 600 b’Abanyakanda bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibazirikanwa nk’uko bigenda ku bandi bagiye bajya mu butumwa bw’amahoro boherejwe n’iki gihugu.

Iyi ni ingingo yazamuwe n’Umuyobozi w’Ishyaka Rirengera Ibidukikije, Elizabeth May wagize ati “ Abasirikare benshi b’Abanyakanada bari mu butumwa mu Rwanda by’umwihariko ku nshuro ya kabiri, bakoze neza akazi gakomeye ni gute iyo ugiye ku rubuga rw’abahoze mu ngabo, usanga ntaho ubasanga. Bakwiriye umudari ku bw’icyiciro cya kabiri nk’uko Leta yabikoze no ku bandi bakoze akazi katoroshye.”

Nta kumusubiza by’ako kanya, Minisitiri w’Umutekano muri Canada, Harjit Sajjan avuga ko agiye gusuzuma impamvu ku rubuga rw’abatakiri mu ngabo habaho guha agaciro abandi basirikare ba Canada bagiye boherezwa muri misiyo zitandukanye ariko abari mu Rwanda, ahaberaga jenoside yakorewe Abatutsi bakaba ntaho bagaragara.

Ati “ Guha agaciro abantu bagize icyo bakora ni inshingano zacu. Ngiye kureba iby’uru rubuga ubwo mbimenye.”

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye muri Canada, Minisitiri Harjit yavuze ko aba basirikare bavuye mu Rwanda bafite ibikomere bidakira mu mitwe yabo bitewe n’ubwicanyi  ndegankamere bwahabaye.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Inkuru dukesha Global and Mail yo muri iki gihugu ivuga ko abasirikare 300 b’Abanyakanada bari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi bafite ihungabana ‘post traumatic stress disorder’ (PTSD). Aba ngo bakubye kabiri abafite iki kibazo mu basirikare ba Canada boherejwe muri Pakistan, Bosnia na Somalia.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *