20260328_093016_copy_1000x666

Abasirikare ba RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo ya ‘Special Force’

Sangiza iyi nkuru

Abofisiye n’abandi basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe basoje amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe.

Ni amahugurwa bari bamazemo amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cy’i Nasho mu karere ka Kirehe.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh.

Mu ijambo rye, yashimiye aba bofisiye n’abandi basirikare ku bwitange, ubufatanye n’imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cyose cy’amahugurwa.

Yabasabye gukomeza kugira intego, gukomera ku kinyabupfura, no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa mu mirimo bazakora mu gihe kiri imbere; nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet.

Umuhango wo gusoza ariya mahugurwa witabiriwe kandi n’abajenerali ba RDF n’abandi ba ofisiye bakuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *