Abasirikare ba Tchad baguye mu mirwano yiciwemo ibyihebe bya Boko Haram

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare babiri ba Tchad baguye mu mirwano iheruka gusakiranya Ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.

Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Gen Idriss DĂ©by Mahamat, yatangaje ko iyi mirwano yabereye hafi y’ikiyaga cya Tchad.

Yavuze ko iyi mirwano yiciwemo ibyihebe bibarirwa mu icumi, gusa ku bw’amahirwe make “itakariramo abasirikare babiri b’intwari bapfuye buzuza umukoro wabo wo kurinda igihugu ndetse n’abaturage bacyo.”

Gen Déby yaboneyeho kwihanganisha imiryango ya bariya basirikare.

Yavuze ko kiriya gitero cya Boko Haram cyibutsa ko ibitero uriya mutwe ndetse n’indi yitwaje intwaro igaba mu karere Tchad iherereyemo ari ukuri, yibutsa ko ubushishozi ari ngombwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abasirikare ba Tchad baguye mu mirwano yiciwemo ibyihebe bya Boko Haram
    namukundaga

  2. Abasirikare ba Tchad baguye mu mirwano yiciwemo ibyihebe bya Boko Haram
    namukundaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *