Imirwano ikomeye ku wa Kabiri w’iki cyumweru yasakiranyije Ingabo z’u Burundi, iza Congo Kinshasa ndetse n’inyeshyamba za FNL zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi; igwamo abasirikare babarirwa muri 20.
Iyi mirwano yabereye ahitwa Namaramara ho muri Teritwari ya Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo Kinshasa zari zifatanyije muri iyi mirwano amakuru avuga ko yamaze umunsi wose n’iza FARDC.
Amakuru y’iyi mirwano yemejwe n’umuyobozi mukuru w’inyeshyamba za FNL, Gen Aloyz Nzabampema wemeje ko inyeshyamba ayoboye zayiciyemo abasirikare 20.
Yabwiye SOS MĂ©dias Burundi ati: “Abasirikare b’Abarundi n’ab’abanye-Congo bateye ibirindiro by’abasirikare bacu. Bari baturutse i Masango na Maheta. Twashoboye kubasubiza inyuma tunica abasirikare 20 ba FARDC n’abo mu ngabo z’u Burundi. Twafashe mpiri kandi kaporali wo mu ngabo z’u Burundi.”
Abatuye muri kariya gace bavuga ko iyo mirwano yatumye abatari bake bahunga ingo zabo, gusa hakaba hari ubwoba bw’uko FNL yaza kubihoreraho.
Gen Nzabampema yavuze ko ku ruhande rw’umutwe akuriye hari abarwanyi batatu bakomerekeye muri iriya mirwano.
Kugeza ubu Igisirikare cya Congo Kinshasa nta cyo kiratangaza ku makuru y’iriya mirwano. Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2 yavuze ko nta makuru ahagije afite y’ibibera i Mwenga bijyanye n’uko hari yo ikibazo cy’ihuzanzira rya terefoni.
Kuva ku wa 15 Kanama uyu mwaka Ingabo z’u Burundi zinjiye ku butaka bwa Congo Kinshasa ku mugaragaro, mu bikorwa byo guhiga imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’iki gihugu ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Congo Kinshasa cyakora cyo bashinja Ingabo z’u Burundi ko nyuma yo kugera muri RDC zihuje n’imitwe ishinjwa kugirira nabi abahatuye irimo uwa Mai-Mai, ibirego Ingabo z’u Burundi zakunze guhakana.


