Abasirikare babiri ba FARDC bakaswe imitwe na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare babiri ba Leta ya Congo (FARDC) bishwe bakaswe imitwe n’inyeshyamba za FDLR ubwo zabagabagaho igitero mu gace ka Itabi, Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ingabo, bagira bati “Ku itariki ya 8 Gashyantare 2019, mu gitero cyatunguranye cya FDLR (FOCA) ku birindiro byacu i Itabi, mu Burasirazuba bwa Kabalakasha, muri Teritwari ya Masisi, abo ba FDLR baciye imitwe abasirikare bacu babiri uw’umwe muri bo barawutwara”.

Ikinyamakuru Actualitecd cyo muri Congo dukesha iyi nkuru, kigatangaza ko izi nyeshyamba zaba zarakoze ibi nko kwihorera mu gihe ku itariki 4 Gashyantare 2019, igisirikare cya Leta cyari cyatangaje ko kishe inyeshyamba zisaga 50 i Masisi.

Minisitiri w’Ingabo, Crispin Atama Tabe hamwe n’umuyobozi muri Monusco,  Leila Zerrougui , batangaje ko inyeshyamba za FDLR zari muri Kivu y’Amajyaruguru zahimutse zerekeza muri Kivu y’Amajyepfo aho ngo ziteguye guhuriza hamwe imbaraga zikagaba ibitero mu Rwanda.

Minisitiri Atama akaba asaba ubufatanye hagati y’abasirikare ba FARDC na Monusco kugira ngo haburizwemo uwo mugambo ngo wo gutera u Rwanda ngo biteguriwe ku butaka bwa Congo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *