Abasirikare bakuru babiri ba FLN baherutse gufatwa na FARDC boherejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Capt Rusine Jean Marie Vianney, wahoze mu gisirikare cya RDF na mugenzi we, Col Irombe babarizwaga mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FLN bakaba boherejwe mu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gufatirwa ku rugamba na FARDC ku itariki ya 7 Mutarama 2021.

Capt. Rusine yabarizwaga muri FLN kuva mu 2018, aho yerekeje nyuma yo kwirukanwa muri RDF afite ipeti rya Lieutenant kubera guhamwa n’ibyaha by’ubujura.

Aba barwanyi ba FLN batawe muri yombi nyuma y’urupfu rwa Lt. Col. Butera Didier wari umujyanama muri FLN wishwe n’ingabo za Congo.

Iyi nkuru dukesha Igihe iravuga ko hashize hafi icyumweru havugwa imirwano ikaze ihanganishije FARDC n’inyeshyamba za CNRD/MRCD ahitwa Muzimu na Kigoma ho muri Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo imaze kugwamo abarwanyi ba FLN bagera kuri 36 ndetse n’ibirindiro by’izo nyeshyamba bikaba bimaze kwigarurirwa n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko Col Irombe wari ushinzwe urukiko rwa gisirikari rwa FLN yavukiye mu mu cyahoze ari Komini Tare, mu Karere ka Gakenke ubu, mu 1967, akiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Rwesero.

Nyuma yo guhungira muri Congo nyuma ya jenoside, Irombe yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Lubumbashi mu bijyanye n’amategeko. Mu mirimo yakoze harimo kuba Komiseri mu bucamanza bwa FDLR, ndetse yabaye Umunyamabanga wihariye wa Col.Bigaruka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *