Abasirikare bane b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrika birukanwe bazira kutuzuza inshingano bari bashinzwe.
Mu ibarurwa Umunyamabanga wa Loni yandikiye uhagarariye u Burundi muri uyu muryango, Albert Shingiro yamutangarije ko abo basirikare birukanwe batigeze bashobora kuzuza inshingano bari bashinzwe, bakaba bagiye gusimburwa n’abandi bo mu bindi bihugu.
Albert Shingiro mu ibaruwa yahise yandikira Minisitiri w’Ingabo mu Burundi, yamumenyesheje ko Loni yakoze ibyo mu rwego rwo kugaragariza u Burundi ko bugomba kuzajya bwohereza abasirikare bashoboye akazi.
Ibinyamakuru by’i Burundi, bitangaza ko abo basirikare bari abayobozi b’ibirindiro bine by’ingabo za Loni muri Centrafrika, zitegerejwe gusimburwa n’izindi zizava mu bihugu bitatangajwe.
Mu ibaruwa umunyamabanga wa Loni yandikiye u Burundi, ngo yabumenyesheje konyuma y’ abo basirikare babwo birikanwe, bwemerewe kuzohereza abandi nyuma y’umwaka umwe wo kubasimbura ariko bashoboye akazi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



