Minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa mu itangazo ryayo yatangaje ko kuri uyu wa Mbere abasirikare batatu b’Abafaransa biciwe muri Mali ubwo imodoka yabo yaturitswaga n’igisasu mu karere ka Hombori.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu ijambo rye yagaragaje “amarangamutima akomeye” nyuma yo kumenya urupfu rwa Brigadier-Chief, Tanerii Mauri hamwe na ba soldats Quentin Pauchet na Dorian Issakhanian.
Aba babarizwaga muri regiment ya mbere yo muri Thierville-sur-Meuse mu burasirazuba bw’u Bufaransa nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Perezidansi y’u Bufaransa, Champs-Elysée yatangaje ko Macron yasabye “kwibuka aba basirikare, bapfiriye u Bufaransa bari gusohoza ubutumwa bwabo.
“Yifatanyije mu kababaro n’imiryango yabo, abavandimwe babo na barumuna babo mu gisirikare kandi abizeza ko Igihugu kitazabibagirwa.”
Perezida Macron yavuze kandi ko yizeye ko abasirikare b’Abafaransa muri Sahel kandi ashima “ubutwari” bwabo. Yongeyeho ko u Bufaransa buzakomeza urugamba rwo kurwanya iterabwoba.


