Intumwa z’abasirikare bakuru 47 baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Bangladesh ( Bangladesh National Defence College) ziri mu Rwanda mu rugendoshuri mu Rwanda kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 24 Kamena 2021.
Iri tsinda rigizwe n’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Bangladesh, u Buhinde, Malaysia, Nepal, Indonesia na Sudani y’Epfo.

Izi ntumwa ziyobowe na Maj Gen Ashraful Islam zasuye umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere (RDF), Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, nyuma zihabwa ikiganiro ku nshingano za RDF.
Uwari ukuriye iri tsinda akaba ari n’umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mu ishuri rya gisirikare rya Bangladeshna, yavuze ko intego y’uruzinduko rwabo ari ukumenya iterambere ry’imibereho myiza y’ubukungu ry’u Rwanda ndetse n’Igisirikare cy’u Rwanda.
Ati ” Twishimiye kandi kumenya amateka y’u Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uburyo igihugu cyikuye muri ayo mateka mabi. ” yavuze.

Izo ntumwa zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Kuri uyu wa Kabiri zasuye inzu ndangamurage yo kurwanya Jenoside ndetse zinahabwa ikiganiro ku bijyanye n’ubuvuzi bwa RDF, imibereho myiza n’umusaruro yagejejweho na Zigama CSS, Ubwishingizi bw’Ubuvuzi bwa Gisirikare n’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda.

Bazasura kandi izindi nzego za leta n’inzego za Leta mbere yo gutaha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


