Muri Irak abasirikare kabuhariwe (special force)barashe urufaya rw’amasasu ikihebe cyo mu mutwe wa ISIS cyashakaga kwiturikirizaho igisasu, bifotoreza ku murambo wacyo bishimira iyo ntsinzi.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mirror, ngo iki cyihebe cyari kigiye kwiturikirizaho bombe bakica kitarabirangiza, mu kugaragaza umunezero batewe n’igikorwa cy’ubutabazi bari bakoze bagiye bakifotorezaho cyapfuye.

Andi mashusho yafashwe yerekanye umusirikare wa Irak anyukanyuka uwo muri uwo mutwe wa ISIS, nyuma y’iminsi mike abasirikare bagaragaye bashinyagurira uwo murambo bawifotorezaho.
Nyuma y’igihe gito undi murambo wagaragaye mu mujyi wa Makhmour mu majyepfo ya Nineveh ntihamenyekana uwaba yihishe inyuma yabyo, ariko bikavugwa ko ari abasirikare badasanzwe bakomeje kujyenda babivugana.
Bamwe mu bagize agatsiko gashyigikiye ISIS, bashinja igisirikare kwica abasivile kikanabakorera iyicarubozo mu gihe habayeho guhangana n’uwo mutwe w’iterabwoba.
Abu Rayyan ubarizwa mu gace ka Khurbardan yagize ati:” abasirikare batumereye nabi, twamaze guhungabana”.
Abandi bagabo 2 bavuze ko abasirikare ba Irak baherutse kuza babazingazingira mu cyumba, barabakubita babagira intere ndetse banabakomeretsa mu mitwe, amaguru n’amaboko.

Khalaf Mahmoud ashinja ababarizwa mu ba Shi’ ite ko batababafata neza ahubwo ko bakarushaho kubakomeretsa, yagize ati:” ntidufashwe neza habe namba, kuva ISIS ishinze ibirindiro ariko ntibazatubuza kuyishyigikira”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


