Umuyobozi w’Akarere ka Makete mu ntara ya Njombe ho muri Tanzaniya, Kessy Veronika yasabye ko abasore bakenyerera ipantaro munsi y’ikibuno n’abakobwa bambara imyenda igaragaza bimwe mu bice by’ibanga bazajya bakubitirwa ku karubanda.
Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko bakwiriye kwambara imyenda ibabereye nk’uko sosiyete ibigena.
Avuga ku myambarire y’abasore n’inkumi, Veronika yavuze ko abahungu n’abakobwa bambaye ibyavuzwe haruguru bakwiriye kuzajya bakubitwa mu rwego rwo kwimakaza ikinyabupfura.
“ Ndashaka kubona abasore amapantaro yabo amanuka kubera ikofi irimo amafaranga. Wakoreye amafaranga none ikofi irimo menshi. Bitabaye ibyo mukwiye gukubitwa mu gihe amabwiriza akinonosorwa.”
Uyu muyobozi yasabye abantu bakuru gukebura urubyiruko maze ugaragaweho n’iyi mico agakubitwa ku buryo bugaragara.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ati” Uyu ni umuco wa he? Twebwe abantu nta muco nk’uwo tugira. Ndavuzze ngo uzafatwa azakubitwe.
Uyu muyobozi abayobozi bo muri aka karere gufatanya n’izindi nzego z’ibanze kugira ngo hashyirweho amategeko ahana abantu bafite iyi myambarire.


