Abatalibani bakomeje gutera intambwe basatira umurwa mukuru wa Afghanistan Kabul, ariko aho banyuze bagenda bigarurira indi mijyi n’intara by’igihugu, ubu bakaba bamaze kwigarurira umujyi wa Kandahar na Herat, umujyi wa kabiri n’uwa gatatu munini mu gihugu nyuma ya Kabul.
Hagati aho, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bigiye kohereza ingabo ibihumbi zo gufasha gucyura abakozi ba ambasade zabyo.
Muri Qatar intumwa mpuzamahanga ku mishyikirano yo muri Afghanistan zasabye kwihutisha inzira y’amahoro zivuga ko ikwiye gufatwa nk’ikibazo cyihutirwa kandi ibitero ku mijyi bigahagarara.
Abaturage ba Kandahar baremeza ko Abatalibani bamaze kuhigarurira
Abaturage bo mu Mujyi wa Kandahar bemereye Al Jazeera ko uyu mujyi wa kabiri munini wa Afghanistan wamaze kwigarurirwa n’Abatalibani mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, uba umurwa mukuru w’intara wa 12 wigaruriwe mu gihe kitageze ku cyumweru.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, abaturage bavuga ko amabendera yirabura n’umweru y’abarwanyi baramutse bayabona amanitse ku biro by’intara.
Herat, umujyi wa gatatu munini mu gihugu nawo usa nk’uwafashwe
Umujyi wa Herat, bivugwa ko ari wo wa gatatu munini muri Afghanistan nyuma ya Kabul na Kandahar, nawo ngo usa nk’uwamaze kwigarurirwa n’Abatalibani nk’uko umuyobozi mu ntara yabitangarije Reuters.
Uyu muyobozi witwa Ghulam Habib Hashimo, avuga ko ingabo za leta zigenzura gusa ikibuga cy’indege n’ikigo cya gisirikare mu mujyi utuwe n’abaturage bagera mu 600,000 wegereye igihugu cya Iran.
Abatalibani kandi bigaruriye Feruz Koh na Qala-e Naw
Abayobozi bavuga ko Abatalibani bigaruriye umujyi wa Feruz Koh nta mirwano ibaye. Abayobozi bo muri uyu mujyi ndetse n’abashinzwe umutekano bari bamaze kuhava ku buryo Abatalibani bahafashe bitabaruhije. Feruz Koh ituwe n’abaturage bagera ku 132,000, akaba ari umurwa mukuru w’intara wa 15 wigaruriwe mu cyumweru.
Kuwa gatatu ushize, abayobozi ba Amerika bavuze ko amakuru y’ubutasi bafite agaragaza ko umurwa mukuru, Kabul uzaba uri mu maboko y’abatalibani mu minsi 90, mu gihe iki gihugu biteganyijwe ko kizaba cyarangije kuvana ingabo zacyo muri Afghanistan mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama.
Amerika ikaba irimo gukura ingabo zayo muri Afghanistan ari nako ihamagarira Abanya-Afghanistan gukemura ibibazo byabo mu nzira ya dipolomasi.
Kuri uyu wa Kane, umuyobozi muri guverinoma ya Afghanistan yiteguye kugirana amasezerano yo gusangira ubutegetsi n’Abatalibani ubugizi bwa nabi bugahagarara.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizaba zakuye ingabo zazo muri Afghanistan ku itariki 31 Kanama 2021, nyuma y’imyaka 20 zimaze zihiritse ubutegetsi bwari buyobowe n’Abatalibani mu 2001 zibashinja gucumbikira Osama Bin Laden.
Mu gihe Amerika ihavana ingabo ariko, Abatalibani bongeye kwigarurira ubutaka bunini batari barigeze bigarurira mbere nubwo muri iyo myaka ishize bakomeje guhangana n’Abanyamerika mu bitero bya hato na hato.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, we kuri uyu wa Gatatu ushize yashinje Abanyamerika kubona Pakistan nk’ifite agaciro gusa kubera akajagari basize muri Afghanistan nyuma y’imyaka 20 y’imirwano.
Leta ya Amerika ikaba ikomeje gusaba Pakistan gukoresha ijambo ifite ku Batalibani ikareba ko yabasubiza ku meza y’ibiganiro byahagaze na Guverinoma ya Afghanistan ngo harebwe uko amahoro yaboneka.
Imran Khan yagize ati “Pakisitan ifatwa gusa nk’ingirakamaro gusa mu rwego rwo gukemura iki kibazo cyasizwe inyuma nyuma y’imyaka 20 igerageza (Amerika)gushaka igisubizo cya gisirikare mu gihe nta gihari.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


