Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bakoreye inama y’ibanga muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi basanzwe baba mu gihugu n’abahunze, bahuriye i Kampala muri Uganda bakora inama yateguwe mu ibanga ngo banga ko ibyo baganiriye bihita bijya hanze.

Byari biteganijwe ko iyo nama itangira ku wa Kane w’icyumweru gishize ariko ntibyaza gukunda kubera ko bamwe muri bo bitaboroheye kubona indege, biba ngombwa ko barindirana itangira ku wa Gatanu.

Abatavuga rumwe na Leta bayitabiriye, barimo Hon. Agathon Rwasa, Sibomana Thacien uhagarariye UPRONA n’abandi, naho ku ruhande rw’abarwanya Leta bataba mu gihugu harimo Dr Jean Minani uyoboye ihuriro CNARED,…..

Muri iyi nama yamaze iminsi itatu, umwe mu bari bayirimo yatangarije VOA ko intego yayo kwari ugutahiriza umugozi umwe mu gihe bitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu 2020, buzuzanya bakanagira umurongo umwe bagenderaho.

Yatangaje kandi ko bafite intego yo kwitabira aya matora bafite umukandida umwe ariko ngo bakaba bafite utuntu tumwe na tumwe bazabanza kumvikanaho, turimo kubanza gusaba gukurirwaho ibihano kwa bamwe, kurindira umutekano wa bamwe muri bo byanashoboka bakitoranyiriza mu gipolisi n’igisirikare ababacungira umutekano,…

Mu Ukuboza 2017, ubwo habaga ibiganiro ku nshuro ya kane bihuza Abarundi nibwo bagiranye inama baza no gusohora itangazo ry’ibyo bagezeho. Muri Mutarama umwaka ushize nabwo bahuriye i Antebbe muri Uganda, mu mpera zawo nabwo bongera guhurira i Arusha muri Tanzania, ari nabwo Leta y’u Burundi yasibaga igice cya Gatanu cy’ibiganiro, icyo gihe batangaje ko ubaye umwanya mwiza kuri bo wo kuganira.

Ibyo baganiriye muri izo nama zose, ngo nibyo basubiyemo kugira ngo babinoze neza, bikaba birimo kandi gusaba Leta y’u Burundi gufungura imfungwa za Politiki, gucyura impunzi,… gusa bakemeza ko iyi nama y’i Kampala yageze ku mwanzuro myinshi ariko batifuza gutangaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *