Bamwe mu bagenzi bategera imodoka rusange muri za Gare zirimo n’iya Nyabugogo baratakambira inzego zibishinzwe bazisana kubarengera bakabafasha kutagireaho ingaruka n’ibiza bishobora kubageraho biturutse kukuba zitubakiwe.
Ni nyuma y’uko mu muri iki Cyumweru babwiye umunyamakuru ko imvura ibasanga muri izi gare ikabanyagira bakava ku mirongo baba bariho bakajya kugama mu mazu yitaruye aho bari bugamye bityo bigatuma bacyererwa ibyo bari bagiyemo birimo n’akazi.
Umwe mu baturage waganiriye n’umunyamakuru yavuze ko imvura yaguye imusanze ku murongo awuvaho ajya kugama ku ibaraza bitewe n’uko aho yari yugamye hadasakaye.
Undi muturage umunyamakuru yasanze muri gare ya Kimironko ubwo ikirere cyari kijimye gisa n’aho gishobora kubyara imvura,yavuze ko bigoye ko yabona aho yugama kuko gare idasakaye ahubwo iyo bigenze gutyo imvura ikagwa abenshi basohokamo bakajya gushakisha ubwihengekero.
Umujyi wa Kigali utangaza ko hari gahunda yo kuvugurura Gare ariko by’umwihariko iya Nyabugogo umushinga wayo uzamara imyaka itanu.Byagarutswe n’Umiyobozi w’uyu mujyi Rubingisa Pudence aho ashimangira ko uwo munshinga uhari ndetse ngo mu biteganywa harimo ko imodoka zikorera mu mujyi wa Kigali zizajya ziparika ukwazo n’iziturutse ahandi zigaparika ahazo muri iyi gare.
Ibi bigarutsweho mu gihe hasanzwe hanavugwa ikibazo kimodokarusange nkeya zidahagije abagenzi, aho usanga bamara ku murongo umwanya munini bava cyangwa bajya ku mirimo itandukanye,icyakora mu minsi ishize inzego zibishinzwe zatangaje ko mu Ugushyingo zimwe mu modoka zirenga 200 zatumijwe 100 zizaba zahaeze.


