Abatoza 3 bahatanira gutoza ikipe y'igihugu Amavubi batumiwe mu kizamini gisoza

Sangiza iyi nkuru

Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda yamaze gutangaza abakandida 3 babashije gutsinda ikizamini cyo guhatanira umwanya wo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi, aba bakandida bakaba bategerejwe i Kigali mu minsi iri imbere mu kizamini gisoza (Interview).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bakandida 3 ni bo babashije kwitwara neza mu ipiganwa ryakurewe kuri interineti (Skype) mu cyumweru gishize, mu batoza 8 bari bahatanye mu gihe abari banditse basaba aka kazi basagaga 50.
Muri aba batoza basigaje guhatana bwa nyuma harimo umwe gusa wok u mugabane w’Afurika, Raoul Savoy wo mu gihgu cya Switzerland. Naho bagenzi be bakomezanyije irushanwa bakaba ari Antoine Hey (Germany) ndetse na Jose Rui Lopes Aguas (Portugal).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
FERWAFA yatangaje ko aba batoza bategerejwe i Kigali kuwa mbere tariki ya 27 Gshyantare 2017 mu kizamini mvugo (Interview)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *