Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yahagaritse abatoza batanu mu bikorwa bya ruhago barimo umunya-Misiri Ahmed Adel utoza Gasogi United.
Aba batoza CAF yabahoye gukoresha ibyangombwa bihimbano.
Itangazo rihagarika aba batoza ryashyizweho umukono na Perezida w’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF, Raymond Hack.
Abandi batoza bahanwe barimo Umunya-Tunisia Rafik Mhamdi n’umunya-Maroc, Youssef Rossi.
Aba bose bahanishijwe imyaka itanu badakandagira mu bikorwa bya siporo kubera “ibyangombwa by’ubutoza bihimbano ’Licence A’.’’
Icyangombwa cya Ahmed cyerekana ko yahawe Licence A ku wa 19 Nyakanga 2016. Icyo gihe CAF yayoborwaga na n’umunya-CamĂ©roun Issa Hayatou, Umunyamabanga wayo Mukuru ari Hicham El Amrani ari na bo bagishyizeho umukono mu kwemeza ko ari ukuri.
CAF nyuma y’imyaka itandatu yaje kuvumbura ko ibyangombwa byifashishijwe ari ibihimbano ifata ibyemezo byo guhagarika abatoza batatu, bose bakomoka mu bihugu by’Abarabu.


