Abaturage baraburirwa kutizera abatekamutwe babashuka bakoresheje ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Ubujura bukorwa hifashishije ikoranabuhanga ni kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije isi yose. Mu myiteguro y’icyumweru cyahariwe ikoranabuhanga, Minisitiri Rurangirwa Jean de Dieu na ACP Peter Karake bagize ikiganiro cyaciye kuri imwe mu maradio hano mu Rwanda kuri uyu wa 25 Werurwe, bombi batanga imbuzi.
Ni kenshi abakoresha murandasi bakira ubutumwa butandukanye bubizeza ibitangaza byo kubona amafaranga menshi ariko bakagusaba imyirondoro yawe y’ibanga. Aya makuru yata uyatanze mu mwobo muremure atashobora kwivanamo nko kwibwa cyangwa akifashishwa mu bujura. Ikindi kandi ukwiye kumenya ni uko iyo utanze imyirorondora yawe ku bushake ikifashishwa mu bujura, na we ukurikiranwa nk’umujura.
Minisitiri Rurangirwa yagize ati ” Kumva ko hari iby’ubusa dushobora kubona ni bimwe mu bitugwisha mu byaha by’ikoranabuhanga. Ese ubundi ni gute wumva ko ugomba kubona icyo utabiriye icyuya?” Yongeyeho kandi ko kwizera inshuti zacu bikwiye ariko bitakageze aho umuntu atanga imyirondoro ye y’ibanga ku buryo gahunda ze zose bazikoresha nk’aho ari ba nyirazo.
ACP Peter Karake, umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga yavuze ko abantu bagomba kwitondera amasezerano bahabwa biciye mu ikoranabuhanga. Yanakomoje kandi ku kibazo bashyikirijwe cy’umuntu washakaga kugura ibikoresho hanze y’igihugu, nyuma ahabwa konti itandukanye n’iy’aho yagombaga kugurira ibikoresho.
Itegeko riravuga ko umuntu utanze imyirondoro ye ku bushake ikifashishwa mu bujura, ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni eshatu.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *