Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yasabye Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro ( RURA ), gukemura ikibazo cy’abagenzi bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali ngo badahwema kugaragaza ibibazo bafite.
Ibi Ingabire yabisabye abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, nyuma y’ubutumwa bw’uwitwa Ntirushwa Sylvestre, wasabaga inzego bireba ko hagabanywa umubare w’abagenzi bagenda muri bus zitwara abagenzi.
Yagize ati “ Mwiriwe neza? Mwihanganye mukadufasha umubare w’abagenda mu izi modoka zitwara abagenzi muri Kigali, ukagabanywa mwaba mukoze cyane kuko birakabije”. Ibi yagaragaje ko abisaba inzego bireba zirimo RURA na Polisi y’igihugu.
Ni benshi mu bakoresha twitter bagiye bagaragaza ko iki kibazo kimaze igihe kandi ko abagenzi babigiriramo ingaruka. Mbonigaba Joseph ati “Hajemo companies nyinshi zitwara abagenzi byakemuka kuko bakorera kuri competition naho ubu baravuga turabatwarira igihe tugarukira. Mu ntara nta kibazo kibayo kuko uwakora nabi nta bagenzi yabona”.
Modeste, we ati “Njyewe mbona iki kibazo mu mujyi wa Kigali kitazacyemuka vuba kuko abagenzi ni benshi, imihanda ni micyeya kandi mito, imodoka nazo ziracyari nkeya. Yewe bizatwara igihe pe”.
Nizeyimana Jean Claude, ati “Ko mbere se bitabagaho, nibemerere abandi bazanemo imodoka kuko bo bigaragara ko badafite ubushobozi. Companies ebyiri mu mujyi wose, reba mu Ntara ko hari ikibazo kirimo?
Bernardin ati “Nihagira ugusubiza ku kibazo cy’umubare mwinshi w’abagenzi muri za shirumuteto [yashatse kuvuga Bus] uze kumbwira. Kugeza ubu nta munyarwanda uzi ngo zemerewe gutwara bangahe, sindabona Polisi cyangwa Rura ziyihagarika ngo babigenzure. Nabyo se baragira ngo Nyakubahwa wagowe azarinde kubyinjiramo?
Mukashema, ati “Nimugoroba nka saa mbiri, nari mpagaze iruhande rwa Gare ya Kimironko mbona imirongo abantu bariho nibaza uburyo iki kibazo cyananiranye kandi nibikomeye twarabikoze. Icyaje kumbabaza cyane ni umubyeyi wari uhetse umwana w’uruhinja ari kurira kandi ari no ku murongo”.
Eline, ati “Ibintu izi company ziri gukorera Abanyarwanda sibyo, gupakira abantu nkushyira ibijumba mu isafuriya, bibaye byiza hashyirwaho umubare ntarengwa, RURA muzadufashe mutembere muri gare ya kimironko hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa tatu murebe ibihabera, mbabazwa n’ababyeyi” Ntirushwa yahise amusubiza ati “Ntabwo ari Kimironko gusa, bazajye na Remere, Nyabugogo, Downtown, Kabuga, Nyanza,…”.
Nyuma y’ibi bitekerezo bitandukanye, Ingabire Immaculee na we yagize ati “Ariko iki kibazo abantu bakivuze iminsi ni ukuri gikwiye gushakirwa igisubizo. Abaturage baratabaza kandi ntawe utaka atababaye”.
Umukozi wa RURA ushinzwe igenzura mu by’ingendo n’ubwikorezi, Nyiringabo Joseph, yatangarije Bwiza.com ko abagenzi bagenwe kugenda muri izi bus ari 70, abicara ni 39 naho abandi 31 bagahagarara.
Yemeza ko RURA ikora igenzura, abo isanze barengeje abagenzi 70, ikabahana. Agira ati “Turawugenzura kandi turanabahana abawurengeje, turabahana twihanikiriye, ikibazo tugira ni uko imodoka zacu zitinda mu muhanda, ihagaze ntiyakagombye kuhatinda kugira ngo abantu batabira ibyuya”.
Ikibazo kirebana n’abagenzi batinda ku byapa bategereje imodoka cyanakunze kuvugwa cyane ariko na n’ubu kikaba kitarabonerwa umuti kugera n’aho bamwe bavuga ko cyazakemurwa na Perezida wa Repubulika bitewe n’igihe kimaze, uyu mukozi wa RURA yemereye Bwiza.com kuzayiha ibisobanuro birambuye kuri cyo, ku munsi izifuza ikamusanga mu biro.




