Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage hafi 4000 bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bagiye kwimurwa begezwe kure y’uru ruganda bari bamaze igihe bataka bavuga ko rubangamiye ubuzima bwabo nyuma yo kubarurwa .

Imiryango 144 igizwe n’abaturage 707 baturiye kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA ndetse n’imiryango 507 igizwe n’abaturage 2212 ituriye uru ruganda, ni yo yamaze kubarurwa ngo izimurwe.

Abaturage bari bamaze igihe bavuga ko babangamiwe n’urusaku rutuma badasinzira ndetse n’izindi ngaruka zirukomokaho, zirimo imitingito isenya inzu batuyemo ndetse n’ivumbi rya sima usanga mu ngo zabo.

Umukuru w’igihugu yari aherutse gusaba ugezwaho iki kibazo ubwo yagendereraga Intara y’Iburengerazuba. Icyo gihe hahise hashyirwaho itsinda rihuriweho n’inzego zinyuranye rigamije gusesengura iki kibazo.

Iri tsinda riri muri aka gace kuva mu cyumweru gishize, aho riri kubarura imitungo y’abaturage bazimurwa nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

Kuri uyu wa Gatatu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, yasuye iri tsinda ngo arebe aho imirimo yaryo igeze.

Biteganyijwe ko imiryango izimurwa ari ituye muri metero 300 uvuye ahacukurwa kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA, ndetse n’ituye muri metero 500 uvuye aho uru ruganda rwubatse.

Kugeza ubu imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ni yo imaze kubarurwa.

Iri tsinda kandi rinamaze kubarura ibikorwa by’ubucuruzi 137 bifite agaciro ka miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igikorwa cyo kwimura aba baturage bagatuzwa ahantu heza Leta yakigeneye miliyari 20.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe
    Nibyiza ko bakiza abaturage ivumbi n’umutingito ariko n’umuhanda njambwe Mashyuza nawo ubangamiye abaturage nacyo bakirebeho

  2. Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe
    Nibyiza ko bakiza abaturage ivumbi n’umutingito ariko n’umuhanda njambwe Mashyuza nawo ubangamiye abaturage nacyo bakirebeho

  3. Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe
    Nibyizako abaturage batuye uruganda rwa cimerwa bimurwa nkuko nyakubahwa prezida warepubulika ya yemeje, ariko turasaba ko nkuko babaruye agaciro kiyomitungo,koba kishyura mumafaranga,abaturage bagatura ahobashaka.

  4. Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe
    Nibyizako abaturage batuye uruganda rwa cimerwa bimurwa nkuko nyakubahwa prezida warepubulika ya yemeje, ariko turasaba ko nkuko babaruye agaciro kiyomitungo,koba kishyura mumafaranga,abaturage bagatura ahobashaka.

  5. Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe
    Nibyizako abaturage bimurwa ariko bakishyurwa
    Mumafaranga kugirango buriwese akore ibijtanye Nuko yariyarateganyije mwiteramvererye.

  6. Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe
    Nibyizako abaturage bimurwa ariko bakishyurwa
    Mumafaranga kugirango buriwese akore ibijtanye Nuko yariyarateganyije mwiteramvererye.

  7. Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe
    Nibyiza kutwimura hakarebwe nuburyo bwokudutuza imidugudu akeshi duhoratwumva ibibazo byabobubakiye bataka inzara mudukorere ubuvugizi nibanatwubakira ibyamafaranga byanze bazatwubakire inzu zidafatanye burimuntu ature nkukoyaratuye murakoze

  8. Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe
    Nibyiza kutwimura hakarebwe nuburyo bwokudutuza imidugudu akeshi duhoratwumva ibibazo byabobubakiye bataka inzara mudukorere ubuvugizi nibanatwubakira ibyamafaranga byanze bazatwubakire inzu zidafatanye burimuntu ature nkukoyaratuye murakoze

  9. Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe
    Nibyiza kutwimura hakarebwe nuburyo bwokudutuza imidugudu akeshi duhoratwumva ibibazo byabobubakiye bataka inzara mudukorere ubuvugizi nibanatwubakira ibyamafaranga byanze bazatwubakire inzu zidafatanye burimuntu ature nkukoyaratuye murakoze

  10. Abaturage bari babangamiwe n’uruganda rwa CIMERWA bamaze kubarurwa ngo bimurwe
    Nibyiza kutwimura hakarebwe nuburyo bwokudutuza imidugudu akeshi duhoratwumva ibibazo byabobubakiye bataka inzara mudukorere ubuvugizi nibanatwubakira ibyamafaranga byanze bazatwubakire inzu zidafatanye burimuntu ature nkukoyaratuye murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *