Abaturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro bagiye guhabwa inyungu iyakomokaho

Sangiza iyi nkuru

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuwa 13 Nzeri yemeje ko abaturage batuye mu bice bicukurwamo amabuye y’agaciro bazajya bagenerwa kuri amwe mu mafaranga yinjijwe n’ibirombe by’amabuye y’agaciro agafasha mu bikorwa by’iterambere bigamije guhindura ubuzima bw’abahaturiye.
rw1_0851
Amafaranga angana na 10 % y’imisoro ku mabuye y’agaciro azajya ashyirwa mu kigega giteza imbere imishinga y’inzego z’ibanze (LODA) kugira ngo ashyirwe mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abahatuye nkuko byagarutsweho n’umukuru w’igihugu mu muhango wo kwita izina wabereye mu karere ka Musanze.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo kamere ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Imena Evode yavuze ko nyuma y’uwo murongo watanzwe, igice cy’ibiva mu mabuye y’agaciro bigiye gusaranganywa n’abaturiye aho acukurwa; bikazakorwa hashingiye ku mishinga izakorwa n’inzego zibishinzwe ngo hafashwe mu guhindura ubuzima bw’abaturiye ibi birombe.
Yagize ati “Abacukura amabuye y’agaciro basanzwe batanga imisoro haba ku rwego rw’ibanze cyangwa ku gihugu, ikajya gufasha mu ngengo y’imari. Ariko byagaragaye ko hari ingufu zikwiye gushyirwa aho umutungo nk’uwo uba waturutse. Bisanzwe bikoreshwa ku bukerarugendo, aho igice kimwe gikoreshwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturiye za Pariki.”

rw1_0709
Minisitiri w’igenamigambi Claver Gatete na Imena Evode

Iyi gahunda izatangirana n’ahacukurwa amabuye hari impushya zo gucukura aho kuba ahari impushya z’ubushakashatsi.
Umusoro waturutse ku mabuye y’agaciro umwaka ushize ugera kuri miliyari 3 Frw, ni ukuvuga ko 10% yaba ari amafaranga angana na miliyoni 300 z’amafaranga y’ u Rwanda.
rw1_0712
Min ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Stella Ford Mugabo

Imena Evode yavuze ko abaturage mu murenge bazajya bicara bagategura imishinga, itoranyijwe ikaba ariyo iterwa inkunga kandi ikaba ari imishinga igira icyo ihindura mu mibereho myiza y’abaturiye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, bikazajya bikorwa buri mwaka kandi bikava mu murenge umwe bijya mu wundi bitewe n’ubushobozi bwabonetse.
Iyi gahunda izatangirana n’umwaka utaha w’ingengo y’imari, ukazatangirira mu mirenge 87 yo mu turere 24 tw’igihugu ducukurwamo amabuye y’agaciro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Th éogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *