Zohran Mamdani yatsinze amatora ya Meya w’Umujyi wa New York, atsinda uwahoze ari guverineri, Andrew Cuomo na Curtis Sliwa w’Umurepubulikani.

Uyu musosiyalisiti w’umudemokarate w’imyaka 34 y’amavuko udacana uwaka na Perezida Donald Trump, wavukiye i Kampala muri Uganda, mbere y’uko umuryango we wimukira bwa mbere muri Afurika y’Epfo nyuma ukerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abaye meya ukiri muto w’uyu mujyi mu myaka isaga ikinyejana ishize.
Zohran Mamdani azasimbura kuri uyu mwanya Eric Adams uriho ubu, akazatangira imirimo ye muri Mutarama 2026 nk’uko bitangazwa na AFP.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yasabye abanya New York gutora Cuomo nawe wahoze amunenga, avuga ko nibatora Mamdani azagabanya cyane ingengo y’imari igenewe uyu mujyi.

Indi mijyi myinshi nayo yatoye abayobozi bashya nka Abigail Spanberger wabaye guverineri wa mbere w’umugore wa Virginie, aba ikizamini cya mbere kuri manda ya kabiri ya Trump.


