Abatwara abagenzi ku magare bagiye kujya bakoresha ingofero zabugenewe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe abanyonzi batwara abantu ku magare badakora, inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu ushize yakomoreye abatwara amagare mu buryo bw’ubucuruzi bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bakoreramo ariko basabwa gukoresha ingofero zabugenewe.

Inama y’Abamaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yayobowe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zemerewe gukora.

Iyi nama kandi yemeje ko ingendo zikorwa hifashishijwe imodoka rusange zitwara abantu ziva n’izijya mu Karere ka Rusizi zisubukuwe nyuma y’uko izo ngendo zari zorohejwe imbere gusa muri Rusizi.

Indi myanzuro yavuguruwe mu nama y’Abaminsitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa repuburika harimo ko nyuma y’igihe abanyonzi batwara abantu ku magare badakora, inama y’abaminisitiri yanzuye ko abatwara amagare mu buryo bw’ubucuruzi bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bakoreramo, ariko bubahiriza gahunda bahabwa n’inzego z’ubuzima.

Abatwara amagare ariko basabwe gukoresha ingofero zabugenewe (Casque) mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi na bo ubwabo ingaruka zaturuka ku mpanuka.

Mu zindi ngingo nshya, Inama y’Abaminsisitiri yemeje ko amashuri azafungura vuba ariko hakurikijwe ibyiciro byayo, gahunda y’uko azatangira ikazatangazwa na Minisiteri y’Ubuzima hakurikijwe isesengura rizakorwa.

Inama y’Abaminsitiri yemeje ko amakoraniro (social gatherings) y’abantu batarenze 30 badasabwa kubanza kwipimisha COVID-19 kandi abitabiriye inama ntibongera kwakwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID19.

Mu rwego rwo gukomeza koroshya ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19 kandi, inama y’abaminisitiri yongeye kuzamura isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo igera saa yine za nijoro ivuye kuri saa tatu.

Amabwiriza mashya arahita atangira gushyirwa mu bikorwa ndetse n’atavuguruwe akomeze kubahirizwa mu gihe Abanyarwanda basabwa gukomeza ingamba zisanzwe zo kwirinda ikwirakwirwa ry’icyorezo cya COVID19, izi ngamba zashyizweho zikaba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubugenzuzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *