Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, RBA, Me Nkundabarashi Moïse, yibukije Abavoka bagera kuri 231 barimo nibura abanyamahanga 150 barahiriye kuba abavoka kuri uyu wa 27 Mutarama 2023 ko umwuga bajemo ugira amabwiriza, abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo .
Bamwe muri abo banyamahanga barahiriye kuba abunganizi mu mategeko harimo abakomoka mu bihugu bya Uganda u Burundi, Kenya ndetse na Cameroun.

“Mwibuke ko uyu mwuga ugira amategeko n’amabwiriza awugenga, mugomba kubyubaha. Mwirinde aho mwahurira na ruswa kandi murangwa n’ubumuntu muri buri kibazo muzakemura,” uyu ni Me Nkundabarashi yibutsa aba banyamategeko kubaha umwuga wabo.

Yavuze ko abanyamategeko bakenewe, abasaba kuba ibisubizo bya benshi abasaba kuzaba indashyikirwa.
Ati” Muri iyi minsi ubucuruzi bwose bwemewe bukenera abanyamategeko bihariye, bashobora kuba ibisubizo mu bibazo bitandukanye. Ni Mutangira akazi, muzabitekerezeho , muzabe indashyikirwa mu byo muzakora. Amahirwe Masa.”

Muri Kanama umwaka ushize, hari hahagaritswe abavoka 96 bazira imyitwarire mibi. Aba binjiye mu kunganira abantu mu mategeko baje mu gihe bari bakenewe rero cyane cyane mu kuziba icyuho cyasizwe n’abo bahagaritswe.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, kandi yatangaje ko abo bavoka bahanwe n’urugaga hashingiwe ku makosa anyuranye y’umwuga bagiye bakora.
Yagize ati “Abavoka iyo bagize amakosa y’umwuga bakora banyuzwa muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire, hanyuma nayo igafata icyemezo ishingiye k’uwo yumvise ubwiregure bwe.”

Yongeyeho ko “Binyuze muri Komisiyo Ishinzwe imyitwarire y’Abavoka hari abagezwayo hagasangwa nta makosa bakoze bigendanye n’ibisobanuro batanga imbere y’iyo komisiyo gusa uwagaragaweho ikosa arahanwa kandi akamenyeshwa n’ibyemezo.”
Mu banyamahanga binjiye mu mwuga wo kunganira abantu mu Nkiko baturuka mu bihugu bya Cameroun, Kenya, Uganda n’u Burundi.


