Rayon Sports yananiwe kurinda intsnzi yayo imbere ya Mukura, biyisubiza inyuma
Mukura na Rayon Sports bananiwe kwisobanura mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Wari umukino Rayon sports yaje yakaniye cyane kuko yaje gukina uyu mukino inganya amanota 31 na APR FC na yo yarimo yesurana na Kiyovu Sports kuri Stade ya Muhanga. Rayon Sports yari yagaruye Raphael Osaluwe wari […]
APR FC yababaje Kiyovu Sports ku munota wa nyuma, ifata umwanya wa mbere
Ikipe ya APR FC yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3-2. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Kiyovu Sports, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona. Ni umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi. Kiyovu Sports yawinjiyemo hakiri kare yafunguye amazamu ku munota wa […]
Abavoka basaga 200 barahiriye inshingano zabo nshya basabwe kurangwa n’ubunyangamugayo

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, RBA, Me Nkundabarashi MoĂŻse, yibukije Abavoka bagera kuri 231 barimo nibura abanyamahanga 150 barahiriye kuba abavoka kuri uyu wa 27 Mutarama 2023 ko umwuga bajemo ugira amabwiriza, abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo . Bamwe muri abo banyamahanga barahiriye kuba abunganizi mu mategeko harimo abakomoka mu bihugu bya Uganda u Burundi, Kenya ndetse na Cameroun. […]
Amakosa 5 ukwiye kwitwararikaho mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina
Inzobere mu byerekeye imibonano mpuzabitsina zivuga ko hari amakosa amwe namwe abantu bakunze gukora mbere yo gutera akabariro, bikaba byabaviramo ukwicuza gukomeye. Abenshi mu bagwa mu mutego w’aya makosa ni abanayakora batabizi. Ni muri urwo rwego muri iyi nkuru twahisemo kubategurira ibintu bitanu bishobora kukugiraho ingaruka mu gihe utabyitwararitseho mbere yo kujya mu gikorwa cy’imibonano […]
Hahishuwe uruhande Papa Francis ahagaze mu bibazo by’u Rwanda na RDC
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, byatangajwe ko ashyigikiye gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kongera kuzahura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda. Ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo byitezwe ko Papa Francis azagera i Kinshasa, mu ruzinduko rw’iminsi […]
Israel: 7 biciwe mu gitero cyagabwe mu rusengero
Ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2023, abantu barindwi barasiwe mu rusengero i Yeruzaremu abandi barakomereka, mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe n’Abanya-Palestine. Polisi ya Israel ivuga ko byibuze abantu barindwi bishwe abandi batatu bagakomerekera, mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe hafi ya Kiliziya i Yeruzalemu. Ni igitero cyabaye ahagana saa 8h15 zo muri Israel. Polisi yatangaje ko […]
Abafana ba Arsenal basabye ko ikipe yabo ihambiriza umukinnyi bashinja kubatsindisha
Abafana ba Arsenal bumvikanye bikoma Sambi Lokonga kuba nyirabayaza wo gutsindwa na Manchester City igitego 1-0, bagahita banasezererwa muri FA Cup. Hari mu mukino wa mbere muri uyu mwaka Mikel Arteta yari ahuriyemo na Pep Guardiola bahoze bakorana. Abafana ba Arsenal bashinje Sambi Lokonga kuba yagize uruhare mu gitego rukumbi Nathan AkĂ© yatsinze nk’uko tubikesha […]
Tshisekedi yumvikanye asaba numéro ya terefoni ya Gen. Omega wa FDLR ngo bavugane
Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, mu majwi yagiye hanze yumvikanye yaka numĂ©ro ya terefoni ya GĂ©nĂ©ral Pacifique Ntawunguka alias Omega uyobora umutwe wa FDLR, kugira ngo amusabe umusada wo guhangana na M23. Amajwi yagiye hanze ni ay’ikiganiro Tshisekedi yagiranye na GĂ©nĂ©ral de Brigade Mugabo Hassan uyoboye Ingabo za Congo (FARDC) zimaze iminsi zirwanira […]
Somalia: Ingabo zidasanzwe za Amerika zivuganye icyihebe gikomeye
Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziciye mu majyaruguru ya Somalia umukuru w’umutwe wa Islamic State, Bilal al-Sudani wari kumwe n’abarwanyi be babarirwa mu icumi. Iki cyihebe cyishwe ubwo Ingabo zidasanzwe za Amerika zagabaga igitero mu buvumo buri mu misozi ya kure, kugira ngo zigifate mpiri. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe […]
Igisubizo cya Perezida Kagame ku banye-Congo bamaze igihe bamwita ‘umuntu mubi’
Perezida Paul Kagame yavuze ko ntacyo afite yasubiza abiganjemo abanye-Congo bamaze igihe bamwita umuntu mubi, avuga ko bene ibyo bitutsi bizamurwa n’abayobozi ba RDC kugira ngo bahunge inshingano zabo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique. Kuva umwuka mubi watangira hagati y’u Rwanda na Congo kubera imirwano ya […]
P. Kagame aribaza niba koko Tshisekedi afite ubushobozi bwo kumuhirika ku butegetsi nk’uko yabyigambye
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize icyo avuga kuri mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko atangaje ko yiteguye gutanga umusada ku bashaka kumuhirika ku butegetsi. Tshisekedi yabyigambye mu kwezi gushize, ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’abanye-Congo rusaga 200. Icyo gihe yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwa Congo kugira ngo bigobotore […]
Kigali: Umusore wagaragaye atera ivi bakamubenga yahishuye icyari kibyihishe inyuma
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hazenguruka amashusho y’umusore wagaragaye yapfukamiye umukobwa yasabaga ko yamwemerera akamwambika impeta, gusa undi abitera ishoti rubanda barora. Byabereye rwagati mu mujyi wa Kigali, ahazwi nka Car Free Zone. Ni amashusho kugeza ubu agikwirakwizwa cyane kuri Twitter no kuri Whatsapp, aho abenshi mu bakoresha izi […]