Inzobere mu byerekeye imibonano mpuzabitsina zivuga ko hari amakosa amwe namwe abantu bakunze gukora mbere yo gutera akabariro, bikaba byabaviramo ukwicuza gukomeye.
Abenshi mu bagwa mu mutego w’aya makosa ni abanayakora batabizi.
Ni muri urwo rwego muri iyi nkuru twahisemo kubategurira ibintu bitanu bishobora kukugiraho ingaruka mu gihe utabyitwararitseho mbere yo kujya mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
wiyogosha ku myanya y’ibanga
Rimwe na rimwe, mbere yo gutera akabariro hari bamwe na bamwe barabanza kwiherera bakogosha ku myanya yabo y’ibanga, gusa ngo si byiza kuko bishobora guteza ibyago.
Inzobere mu buzima zivuga ko kogisha imyanya y’ibanga bishobora gukwirakwiza indwara runaka cyangwa se ukaba wanagira uburibwe bukomeye mu gihe urimo gutera akabariro.
Ni byiza ko iki gikorwa cyo kwiyogosha cyakorwa byibuze mbere y’umunsi umwe cyangwa ibiri.
Gufata amafunguro aremereye
N’ubwo waba ushonje cyane, burya ngo si byiza gufata ifunguro rihambaye mbere yo gutera akabariro. Ushobora kurya ibintu byoroheje nka ‘Snacks’ cyangwa se imbuto kuko byagufasha kudacika intege bya hato na hato.
Gufata amafunguro aremereye mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina mu mboni z’umwanditsi Yagana Shah ngo si byiza, kuko “gutera akabariro bigomba gufatwa nka siporo, kandi birazwi ko iyo umuntu agiye muri Gym atabanza kurya ibiryo bihambaye.”
Guta umwanya ushaka agakingirizo
Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwitwa Bustle, bwagaragaje ko umwanya umuntu atakaza arimo gushaka aho yashyize agakingirizo bitera amahirwe make yo gutanga ibyishimo uko bwikiye.
Ngo ni byiza rero ko mu gihe witegura gutera akabariro, ubanza gushaka agakingirizo ukagashyira hafi y’igitanda ndetse kanafunguye k’uburyo utari bwirirwe uta umwanya ujya kugashaka no kugafungura.
Kunywa ibisindisha byinshi
Bamwe bemeza ko kunywa agasembuye bitera abagabo imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro.
Gusa nanone ngo kunywa birengeje urugero bishobora gutuma iki gikorwa kinahagarikwa bitewe n’ingaruka zibyo binyobwa.
Niba wifuza kubanza kugira icyo unywa mbere y’iki gikorwa, uragirwa inama yo kunywa mu rugero aho kuza kwisama wasandaye.
Kureba filime z’urukozasoni
Hari imbaga ya benshi bakunze kureba filimi z’urukozasoni zizwi nka ‘Pornography’ mbere yo gutera akabariro, gusa ngo si byiza habe na gato.
Uretse kuba bishobora kugutera kurangiza vuba, bishobora no gutuma ubushake warufitiye uwo mugiye gutera akabariro bushira burundu ku buryo n’igitsina gishobora kwanga guhaguruka bitewe nuko uba wagize irari rikomeye ry’abarimo gukina izo filime.


