Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, byatangajwe ko ashyigikiye gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kongera kuzahura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.
Ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo byitezwe ko Papa Francis azagera i Kinshasa, mu ruzinduko rw’iminsi ine azaba agirira muri Congo.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi cyakora cyo agiye gusura kiriya gihugu, mu gihe kimaze iminsi kirebana ay’ingwe n’u Rwanda kubera intambara Ingabo zacyo zimazemo umwaka urenga zihanganyemo n’inyeshyamba z’umutwe wa M23.
Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Papa yagombaga gusura Congo Kinshasa, ndetse icyo gihe mbere y’uko uruzinduko rwe rusubikwa byari byavuzwe ko agomba gusura n’Umujyi wa Goma.
Iyi gahunda yo gusura Goma cyakora cyo yamaze kuvanwaho, bitewe n’impungenge z’umutekano muke watewe n’imirwano ikomeje gusakiranya M23 na FARDC, nk’uko Musenyeri Ettore Balestrero usanzwe ari intumwa ya Papa muri Congo aheruka kubitangariza Jeune Afrique.
Uyu yavuze ko “Kubera ibisabwa bijyanye n’umutekano, ntabwo byashobotse ko Papa yabasha kugera mu Burasirazuba atuje kubera imirwano ihanganishije M23 n’Ingabo za Leta.”
Kugeza ubu Leta y’i Kinshasa ivuga ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ari na yo mpamvu umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warazambye.
Jeune Afrique yabajije Musenyeri Ettore Balestrero uruhande Papa Francis ahagazeho hagati y’u Rwanda na Congo, asubiza ko ashyigikiye gahunda y’ibiganiro bya Luanda na Nairobi.
Yagize ati: “Papa ashyigikiye gahunda ya Nairobi n’iya Luanda. Ibyemejwe byose bigomba gukurikizwa, by’umwihariko guhagarika imirwano, bigomba gukurikizwa kandi hejuru ya byose abasivile bakarindwa.”
Gahunda ya Nairobi igamije guhuriza mu biganiro Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro itavuga rumwe na yo, mu rwego rwo gukemura amakimbirane impande zombi zifitanye.
Mu minsi ishize abategetsi ku ruhande rwa Leta ya Congo bahuriye mu biganiro n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu, gusa baza kubihezamo M23 bita ‘umutwe w’iterabwoba’.
Ibiganiro bya Luanda ku rundi ruhande bigamije gucubya umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, gusa na byo birareba M23 n’indi mitwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’inama ya Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 yasabye M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru yari yarigaruriye, gusa imirwano hagati yayo na FARDC yongeye kubura abarwanyi b’uriya mutwe bamaze kuva mu duce twa Kibumba na Rumangabo gusa.
Impande zombi zongeye kubura imirwano nyuma y’uko Leta ya Congo ku ruhande rwayo yanze gushyira mu bikorwa ubusabe yari yahawe bwo kwambura intwaro abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bakorana, ahubwo igakomeza kubiyegereza kugira ngo bafatanye kugaba ibitero kuri M23.
Imitwe imaze igihe ikorana n’Ingabo za Congo irimo Nyatura, Mai-Mai, FDLR ya hano mu Rwanda ndetse n’indi myinshi.
Kuri ubu imirwano y’impande zombi irimo yerekeza muri Teritwari ya Masisi aho M23 iheruka kwigarurira umujyi ukomeye wa Kitshanga.
Uyu mutwe mu matangazo umaze iminsi ukomeza gusaba Leta ya Congo ko yahagarika imirwano bakaganira, gusa ukavuga ko witeguye kwirwanaho kinyamwuga mu gihe cyose wagabwaho ibitero.


