Perezida Paul Kagame yavuze ko ntacyo afite yasubiza abiganjemo abanye-Congo bamaze igihe bamwita umuntu mubi, avuga ko bene ibyo bitutsi bizamurwa n’abayobozi ba RDC kugira ngo bahunge inshingano zabo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique.
Kuva umwuka mubi watangira hagati y’u Rwanda na Congo kubera imirwano ya M23 na FARDC, abanye-Congo ntibahwemye kwijundika Perezida Paul Kagame bashinja gushoza umutekano muke mu gihugu cyabo.
Ukumwijundika kujyana n’ibitutsi bidashira bamaze igihe bamuhundagazaho, aho bamwita ‘inkoramaraso’ ndetse n’ibindi bitutsi byinshi mu rwego rwo kumugaragaza nk’umuntu mubi.
Ni ibitutsi bimaze igihe binagirwamo uruhare n’abanyapolitiki batandukanye muri Congo, kugeza no kuri Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi uhamya ko Perezida Kagame ari we mwanzi w’Igihugu cye na ho u Rwanda rukaba ikibazo mu karere Congo iherereyemo.
Perezida Paul Kagame ubwo yasabwaga kugira icyo abwira abamwita umuntu mubi, yavuze ko nta cyo kubabwira kimwerekeyeho afite, gusa agaragaza ko atari we nyirabayazana w’uruhuri rw’ibibazo byugarije abanye-Congo.
Ati: “Ubu se mutekereza ko ibibazo RDC ifite mu miyoborere, imicungire y’umutungo, inshingano no kuzibazwa…byose byaje ku munsi FPR na Kagame bagiye ku buyobozi i Kigali?”
“Ubu namwe mwemeza ko ari njye utuma 1% by’abanye-Congo ari bo bungukira mu mutungo kamere igihugu cyabo gifite, hanyuma 99% ntibibagereho? Cyangwa ko [ari njye nyirabayazana] w’imitwe yitwaje intwaro igera ku 120 ikomeje kuyogoza Uburasirazuba?”
Ku bwa Perezida Kagame, “buri wese agira ibibazo bye, ntimuzigera munyumva mbwira bagenzi banjye ko ibibazo bafite byatewe n’abanye-Congo.”
Yavuze ko Congo ni igihugu kinini mu baturage, mu buso, mu mutungo kamere n’umuco; ariko ko abayituye bakwiriye no kugera kuri urwo rwego mu miyoborere n’iterambere.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko kumva ibyo babwirwa na bamwe mu bayobozi babo bamugaragaza nk’”umuntu mubi ngo babone uko bahunga inshingano zabo” ntacyo bizigera bihindura.


