Abavuga ko umugore wanjye andusha imyaka 10 barabeshya- Bahati

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Kenya uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bahati, avuga ko umugore we amurusha imyaka ibiri aho kuba 10.

Kevin Bahati yashakanye na Diana Marua umwaka ushize, nyuma y’ubukwe bwabo, amakuru yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi yarongoye umugore umurusha imyaka myinshi.

Bahati Diana Marua
Umuhanzi Bahati n’umugore, Diana

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Viusasa, Bahati yavuze ko mu buzima bwe yifuzaga kuzarongora umugore umuruta mu myaka, agashimangira ko Diana amurusha imyaka ibiri gusa aho kuba 10 benshi bagiye bahwihwisa.

Yagize ati “Nterwa ishema n’imyaka y’umugore wanjye, nahoraga nifuza umugore ukuze, kuva ku myaka 12 nagiye nkurira mu buzima bwa Ghetto, nahoraga nifuza umugore utazantesha umutwe, abavuze ku mbuga nkoranyambaga ko andusha imyaka 10 ntabwo ari byo”.

Bahati Diana INSTAGRAM s
Bahati na Diana mu munyenga w’urukundo

Ubwo Diana yaganiraga na Radio Jambo, na we yashimangiye ko imyaka arusha Bahati ari ibiri gusa, ati “Ni imyaka ibiri yonyine ndusha Bahati, atuma numva ntekanye, ni umutware w’urugo tutitaye ku by’uko muruta, mwubahira kuba ari umugabo wanjye”.

Kioko Kevin wamamaye ku izina rya Bahati yasezeranye na Diane Marua mu Ukwakira 2017, muri Gashyantare uyu mwaka bibarutse imfura yabo, Bahati Heaven.

bah2
Bahati, Diana n’imfura yabo, Heaven

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *