Koreya ya Ruguru yanyujije misile hejuru y’u Buyapani kuri uyu wa Kabiri, mu gisa nko gushaka kwereka u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ifite imbaraga mu karere .
Misile yo mu bwoko bwa ballistique yagenze ibirometero 4.500 mbere yo kugwa mu Nyanja ya Pasifika, kure bihagije ku buryo yagera no ku Kirwa cya Guam cy’Abanyamerika, iramutse ihawe ikindi cyerekezo.
Nibwo bwa mbere misile irasiwe muri Koreya ya Ruguru inyuze hejuru y’u Buyapani kuva mu 2017.
Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko iyo misile yakangaranyije Abayapani ku buryo ubuyobozi bwasabye abaturage kwihisha.
Umuryango w’Abibumbye ubuza Koreya ya Ruguru kugerageza intwaro za ballistique na kirimbuzi, ukavuga ko kandi kurasa misile werekeza u kindi gihugu cyangwa kuyinyuza hejuru y’ikirere cyacyo utabanje guteguza bihabanye n’amahame mpuzamahanga.
Ibihugu byinshi byirinda kubikora kuko bishobora kwikangwamo igitero mu buryo bworoshye. Nubwo atari ikibazo gikomeye nk’igeragezwa ry’igisasu cya kirimbuzi, rishobora gukurikiraho , bishobora gufatwa nk’ubushotoranyi bukabije.
Abantu bo mu majyaruguru y’u Buyapani, harimo n’ikirwa cya Hokkaido, ngo bakanguwe n’urusaku rw’inzogera ndetse n’ubutumwa bwa sms buvuga ngo: “Koreya ya Ruguru isa nkaho irashe misile. Nyamuneka nimwinjire mu nyubako cyangwa muri cave.”



2 Responses
Abayapani bakangaranyijwe n’igisasu cya Misile Koreya ya Ruguru yanyujije hejuru yabo
munduhe amakuru yaFARDC
Abayapani bakangaranyijwe n’igisasu cya Misile Koreya ya Ruguru yanyujije hejuru yabo
munduhe amakuru yaFARDC