Abayobozi mu mutwe wa gisirikare cya Uganda urwanira ku butaka, ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2019, basoje igerageza ry’imyitozo ngororamubiri y’ibanze yaberaga ku cyicaro gikuru cy’izi ngabo zirwanira ku butaka i Bombo, muri Luwero.
Ni imyitozo ngororamubiri yakoreshejwe n’inzobere muri yo, zibarizwa mu gisirikare cya Uganda (UPDF) mu ishami rishinzwe ubuvuzi na siporo.
Ni imyitozo yitabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, abayobozi ba Diviziyo, Burigade, … n’abandi bayobozi batandukanye bagiye baturuka mu mitwe ya gisirikare.
Aba bayobozi birukanse ibilometero bitanu n’amaguru, batera pompaji, imyitozo ikomeza mu nda n’indi myitozo yubaka umubiri, nyuma bakora ibilometero 30 bambaye imyenda ya gisirikare, bafite imbunda n’ibindi byangombwa umusirikare uri ku rugamba aba yitwaje.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports, ngo intego y’iyi myitozo ni ukugaragaza ko n’ubwo iki gihugu kitari mu ntambara nk’abasirikare igihe cyose bagomba guhora biteguye urugamba nta kwirara.
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Peter Elweru, avuga ko nyuma y’iyi myitozo, bifuza ko yajya iba buri mwaka kandi ikanategurwa ku basirikare bose bagize imitwe yose y’igisirikare cya Uganda ariko banakorerwa ibizamini by’ubuzima harebwa uko bahagaze.
Amwe mu mazina y’abayobozi bitabiriye iyi myitozo, harimo Maj.Gen.Sam Okiding, Maj Gen Sam Kawagga, Brig Stephen Mugerwa, Brig JM Ssemwaga, Brig Joseph Balikuddembe, Brig Michael Nyarwa, Brig. David Isimbwa,…





Â
Â
Â


