Abayoboye FIFA na UEFA bagiye gutangira kuburana nyuma y’imyaka 6 y’iperereza

Sangiza iyi nkuru

Sepp Blatter wahoze ayobora FIFA na Michel Platini, wahoze ayobora UEFA, kuri uyu wa Kabiri bashinjwe n’ubushinjacyaha bw’u Busuwisi ibyaha by’uburiganya n’ibindi byaha nyuma y’iperereza rimaze imyaka 6 ku mafaranga miliyoni 2$ yishyuwe ataravuzweho rumwe.

Blatter w’imyaka 85 na Platini w’imyaka 66 y’amavuko ubu bazatangira kuburanishwa mu mezi make mu rukiko mpanabyaha rwa leta muri Bellinzona. Bashobora gufungwa imyaka myinshi baramutse bahamwe n’icyaha.

Abashinjacyaha bo mu Busiwisi mu itangazo ryabo bagize bati “Ubu bwishyu bwangije umutungo wa FIFA kandi bukungahaza binyuranyije n’amategeko Platini”.

Iyi dosiye yafunguwe muri Nzeri 2015 ndetseituma Blatter yirukanwa igihe kitaragera ku buyobozi bwa FIFA. Byanahagaritse kandi kwiyamamaza kwa Platini, wayoboraga UEFA, washaka gusimbura Blatter.

Dosiye zo mu Busiwisi ubusanzwe ngo zimara imyaka mbere yo gufata umwanzuro nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.

Ikirego gishingiye ku busabe bwanditse Platini yandikiye FIFA muri Mutarama 2011 asaba kwishyurwa ibirarane by’umushahara we w’inyongera yari yarakoreye nk’umujyanama wa Blatter muri manda ye ya mbere kuva mu 1998 kugeza mu 2002.

Blatter yemereye FIFA kwishyura mu byumweru bicye. Yari arimo kwitegura kwiyamamariza kongera gutorerwa uyu mwanya mu matora yagombaga guhuriramo na Mohamed bin Hammam wo muri Qatar, aho ijambo Platini yari afite ku bazatora b’Abanyaburayi ryafashwe nk’impamvu nyamukuru yatumye yishyurwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibimenyetso byakusanyijwe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byerekana ko ubwishyu bwakozwe hatagendewe ku mategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *