Abayobozi 3 ba FERWAFA barimo Muhire Henry na bo beguye

Sangiza iyi nkuru

Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na we yamaze kwegura, nyuma y’amasaha make uwari umuyobozi w’iri shyirahamwe yeguye.

Muhire yeguye mu kanya kashize, ajyana na Iraguha David wari ushinzwe umutungo muri FERWAFA cyo kimwe na Delphine Uwanyirigira wari Komiseri ushinzwe amarushanwa.

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu uyu mugabo yahisemo gufata icyemezo cyo kwegura, gusa amakuru y’iyegura rye avuzwe nyuma y’iminsi muri iriya nzu iyobora umupira w’amaguru mu Rwanda havugwamo akavuyo n’ubwumvikane buke mu bayikoramo.

Ku wa Gatatu ubwo Nizeyimana Mugabo Olivier wari Perezida wa FERWAFA yeguraga yavuze ko yabitewe n'”impamvu zimukomereye afite zituma atuzuza inshingano yatorewe.”

Perezida wa FERWAFA ntiyigeze avuga izo mpamvu, gusa bivugwa ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kumenya ko Minisiteri ya Siporo yatsembye ko amafaranga yari kugabanywa abanyamuryango ba FERWAFA aguma i Remera akazifashishwa n’amakipe y’Igihugu ndetse no mu iterambere rya ruhago.

Ni Nizeyimana Olivier wari wamaze kwemerera abayobozi b’amakipe ayo mafaranga yatanzwe na FIFA biturutse ku mikino Ikipe y’Igihugu yakinnye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Andi makuru avuga ko Olivier yari yaramaze kunanizwa ku buryo nta cyemezo na kimwe yari agifata nka Perezida wa Federasiyo.

Mu bashyirwa ku isonga ryo kunaniza Olivier harimo Muhire, na cyane ko hari amakuru avuga ko aba bagabo bombi bari basigaye batakijya imbizi.

FERWAFA kandi imaze igihe ivugwamo akajagari kajyanye no kutagendera ku mategeko, ahanini bitewe n’ibyemezo isigaye igenda ifata bikayishwanisha n’abanyamuryango bayo.

Kimwe muri byo ni ukuba yarananiwe gukiranura amakipe ya Rayon Sports na Intare FC yagombaga guhurira muri â…› cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro, ku buryo kugeza ubu iby’aya makipe bimaze igihe byarabaye agatereranzamba.

Byitezwe ko nyuma y’ubwegure bwa SG wa FERWAFA n’uwari utunze umutungo abagize inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA baterana kuri uyu wa Kane, mu rwego rwo kurebera hamwe ikigomba gukurikiraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *