Abayobozi b’ ibanze bashinjwa kunyereza amafaranga miliyari 1, 5 y’ amanyarwanda yateguriwe gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’ abaturage.
Muri aya mafaranga menshi yari ateganyirijwe ubwisungane mu buvuzi(mutuelle de santé) ndetse n’ izindi gahunda za Leta zifasha abaturage nka GIRINKA.
Aka kayabo k’ amafaranga katakaye mu myaka y’ ingengo z’ imari ebyiri ni ukuvuga 2014-2015 na 2015-2016.
Si ibyo gusa, kuko muri aya mafaranga yanyerejwe n’ aba bayobozi b’ inzego z’ ibanze bagera kuri 179 mu gihe cyose harimo miliyoni 269 yari aganewe GIRINKA ni ukuvuga inka imwe ku muryango.
Mu ngengo y’ imari 2015-2016, muri za SACCO hanyerejwe miliyoni 246, 5 n’ ayandi miliyoni 4 yagombaga gufasha abahinzi mu kubona ifumbire yiswe Nkunganire.
Ku mafaranga yanyerejwe mu ngengo 2014-2015, abayobozi 20 nibo baciriwe urubanza , 17 muri bo barakatiwe banategekwa kwishyura amanyarwanda miliyoni 32 mu gihe 3 bagizwe abere.
Abaregwaga kunyereza ayo mu ngengo 2015-206, mu bayobozi 71 baregwaga, 31 baraburanye , 23 baciriwe urubanza naho 26 bagirwa abere nk’ uko RNA ibitangaza.
Umuvugizi w’ Urwego rwa Leta rugenzura ikoreshwa ry’ ingengo yagenewe kuzamura imibereho y’ abaturage (NPPA) , Faustin Nkusi yavuze ko izi manza zigomba gutuma abayozi bakurikiranira hafi niba amafaranga agenewe gufasha abaturage abageraho nk’ uko byateganyijwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


