Abayobozi ba EAC na CIRGL bari kwiga ku kibazo cy'u Rwanda n’u Burundi mu ibanga

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe 2017, i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi hateraniye inama y’iminsi 2, iyi nama ikaba igamije kurebera hamwe iterambere ry’ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uw’ibiyaga bigali, CIRGL, ariko ikazanagaruka ku kibazo cy’umutekano mucye ukirangwa muri ibi bihugu ndetse n’umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko ku murongo w’ibigomba kwigirwa muri iyi nama, harimo no gukangurira umuhuza w’ibiganiro bigamije kunga abarundi Benjamin Mkapa kongera imbaraga mu byo akora, kurebera hamwe uburyo amakimbirane n’ubwicanyi bikirangwa muri leta ya Sudani byahagarara ariko by’umwihariko n’ikibazo cy’u Rwanda n’u Burundi kikigwaho bihagije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’umuryango w’ibihugu by’ibiyaga bigari Zachary Muburi Mwita, yavuze ko iyi nama izareba ibihugu 12 bigize uyu muryango biri gushyira mu bikorwa ibyo bisabwa mu bijyanye n’iterambere, ndetse anavuga ko iterambere ridashobora kugerwaho mu gihe nta mahoro n’umutekano biri muri ibi bihugu.
Yagize ati”twebwe nka CIRGL twatumiye EAC ngo ibe ariyo ikurikirana ibibazo byo mu Burundi. Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi na byo biri muri iyi miryango 2, kugeza ubu abayobozi ba EAC na CIRGL hari ibikorwa bari gukorera mu ibanga bigamije gukemura ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda kandi twizeye ko hari intambwe izaterwa vuba.”
Mfumukeko, umunyamabanga mukuru wa EAC we yagize ati “ abayobozi bakuru muri EAC bavuze ko bari kuganira mu rwego rwo hejuru ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi kandi hari icyizere ko bizatanga umusaruro n’iyi nama ikaba igomba kugaragaza uruhare rwa yo.”
Gusa ngo iyi nama ntiyabashije kwitabirwa n’ibihugu byose bigize iyi miryango ariko bikaba bitayibujije kuba.
Ni kenshi ikibazo cy’umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyagiye kigaruka, aho usanga hari n’amasoko amwe n’amwe y’ibicuruzwa byambukiranyaga imipaka y’ibihugu byombi yafinzwe, aho usanga ibi bihugu byikomana ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’umwaka washize, nibwo abayobozi ba za banki nkuru mu bihugu byombi baganiriye ku kibazo cy’ubukungu ku bihugu byombi kubera nta buhahirane bugikorwa mu buryo bunoze, ndetse banasaba ko haba ibiganiro mu buryo bwa politike hagamijwe gukemura ibibazo biri muri ibi bihugu ariko bikaba nta cyakozwe.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *