Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken arasura umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, kuri uyu wa 24 Mata 2022.
Nk’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yabimenyesheje abanyamakuru kuri uyu wa 23 Mata, Blinken araba aherekejwe n’Umunyamabanga wa USA ushinzwe ingabo, Llyod Austin.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Sintekereza ko ari ibanga ko abantu bazaturuka muri US bazaza kudusura ejo. Umunyamabanga wa Leta Bwana Blinken n’Umunyamabanga ushinzwe ingabo baraza.”
Perezida Zelensky kandi yatangaje ko afite icyizere cy’uko na Perezida wa USA, Joe Biden yazasura igihugu cye, mu gihe abashinzwe umutekano we bazabyemera. Ati: “Dutegereje ko Perezida wa US yazaza tukaganira, igihe abashinzwe umutekano we bazabyemera.”
Uruzinduko rw’aba bayobozi rugiye kuba nyuma y’aho USA yemereye Ukraine inkunga ya miliyoni 800 z’amadolari zigenewe igisirikare gihanganye n’icy’u Burusiya kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022.


