Mu karere ka Ngoma, bamwe mu baturage bagaturiye mu mirenge itandukanye banenze bamwe mu bayobozi biyamamaza bakavuga ibyo bazakora maze bikarangira nta kigezwho na kimwe nk’aho baba batumwe kubeshya.
Umwe mu batuye mu murenge wa wa Rurenge, akagari k’Akagarama gatuwe n’abasaga ibihumbi 6000, ati nyamara abagatuye ntibagira amazi meza, amashayanyarazi, amashuri n’ikigo nderabuzima, muri uyu murenge umwe mu bakandinda mu kwiyamamaza yemereye abaturage ko azabazanira amazi meza, ibintu abaturage bafashe nk’“igipindi” yabateraga, kugira ngo yibonere amajwi kuko ngo bamaze imyaka minshi bageza iki kibazo ku murenge wabo n’akarere bikananirana, bakibaza ukuntu umuntu umwe yagikemura.
Yagize ati:“Iyo biyamamaza bavuga byinshi, hari nubwo bavuga ibyo batazabasha kuko hari n’uwavuze ati njyewe nzabazanira amazi rwose ku giti cye, aho niho twaboneye ko atubeshya.
Ibintu binanirwa umurenge wose, umuntu umwe ni we wabibasha…icyo gihe twaramubwiye tuti uratubeshye, icyakora aba barikutubwira ko bazadukorera ubuvugizi byo turabyemera kuko haje uruhare rwa leta n’uruhare rw’abaturage twafatanya wenda amazi akaboneka.”
Mu gihe cyo kwiyamamaza abakandida benshi bagiye basezeranya abaturage ko bazabakorera ubuvugizi bakegerezwa ibikorwaremezo, ahanini hashingiye ku kuba mu karere ka Ngoma iki kibazo gihuriweho n’imirenge yose.
Abaturage bo mu kagari ka Cyasemakamba, mu murenge wa Kibungo, bo ubwo ababakandinda biyamamazaga kuwa 16 Gashyantare bashaka kujya muri njyanama y’akarere, bagaragaje ko bagira ikibazo cy’uko mu bihe byo kwiyamamaza muri aka karere, abiyamamaza babasezeranya byinshi nyamara manda zabo zikarangira bidakozwe.
Abaturage bagaragaje icyifuzo cy’uko inzego zibishinzwe zajya zikurikirana niba uwiyamamaje agatorwa ashyira mu ngiro ibyo yabasezeranyije, kuko ngo imigabo n’imigambi y’umukandida agaragaza yiyamamaza ari byo bashingiraho bamutora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com,src:imvaho


