Abayobozi bakomeye barimo na Perezida bazitabira ubukwe bwa Alikiba na Amina Rikesh

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wabigize umwuga mu karere k’Afurika y’uburasirazuba ndetse no muri Afurika yose muri rusange Abdul Kiba wamamaye nka Alikiba yatangaje ko ari kwitegura ubukwe bwe na Amina Rikesh umuna kenyakazi nawe w’icyamamare mu muziki

mu mafoto yashyizwe hanze n’ikinamakuru Tuco.co.ke cyandikirwa muri Kenya agaragza uyu Alkiba arikumwe nabanyacyubahiro bakomeye harimo n’uwigeze kuyobora Tanzaniya Jakya Kikwete ndetse na Guverineri w’umujyi wa Mombasa arinaho uyu Amina abarizwa bivugwa ko aba bombi bazitabira ibirori by’ubukwe bwaba bombi biteganyijwe tariki 19 Mata 2018

Ku itariki ya 29 Mata 2018 Ali Kiba azahita asubira muri Tanzania akomeze imihango y’ubukwe n’umukunzi we izabera mu mujyi wa Dar es Salaam  aho biteganyijwe ko Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzaniya azaba ahari

Mu minsi ishize nibwo havuzwe iby’ubukwe bwa Alikiba na Amina gusa aba bombi bakomeza kubigira ibanga ndetse nuyu Amina akaza gutangaza ko ari inshuti bizanzwe ko bahuriye mu mashusho y’indirimbo ntakindi bahuriyeho

Uyu mukobwa w’umuhanzi afatanya no kumurika imideli yakomeje kugirwa ibanga rikomeye na Alikiba gusa ibinyamakuru byo muri Kenya byakomeje kugenda bihishura ibyumubano waba bombi n’ubwo batunze kugaragara bari kumwe mu ruhame

tariki 01 Mutarama 2018 nibwo Alikiba yaherukaga mu Rwanda aho yariyitabiriye igitaramo cya  East Africa Party kiba buri mwaka.

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *