Boris Johnson n'abandi bayobozi muri guverinoma bazitabira iyi nama

Abayobozi bakuru 5 n’abadepite bo mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi 5 bakuru, abadepite n’abayobozi b’imiryango iharanira inyungu z’abaturage, bose bo mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Commonwealth.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, asobanura ko Igikomangoma Charles mu izina ry’Umwamikazi Elizabeth II ari cyo kizaba ari umushyitsi mukuru muri iyi nama.

Hategerejwe kandi Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga, Elizabeth Truss, Minisitiri Tariq Ahmad ushinzwe Commonwealth na Perezida w’inama ya UN y’imihindagurikire y’ibihe, Alok Sharma.

Ntabwo Ambasaderi Daair yatangaje amazina y’abadepite n’abayobozi b’imiryango iharanira inyungu z’abaturage bazitabira iyi nama, ndetse n’itariki bose bazagerera mu Rwanda.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 20 Kamena 2021, itangizwa n’ikiganiro cyahuje abagore bo mu bihugu bigize Commonwealth. Byiteganyijwe ko izafungurwa ku mugaragaro tariki ya 24 Kamena, ubwo Igikomangoma Charles kizaba cyageze mu Rwanda.

Boris Johnson n'abandi bayobozi muri guverinoma bazitabira iyi nama
Boris Johnson n’abandi bayobozi muri guverinoma bazitabira iyi nama

Igikomangoma Charles kizaba ari umushyitsi mukuru
Igikomangoma Charles kizaba ari umushyitsi mukuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abayobozi bakuru 5 n’abadepite bo mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda
    Urakoze kuduha amakuru kuri CHOGM.

    Dufatanye mu kunoza ururimi rwacu

    ntibavuga Igikomangoma ni cyo kizaba ari Umushyitsi mukuru muri iyo nama ahubwo wakwandika ko Igikomangoma ni we uzaba ari Umushyitsi mukuru muri iyo nama.

    ntibavuga ngo byiteganijwe bavuga ngo biteganyijwe

    ahandi wakosora ni …………. ubwo Igikomangoma Charles azaba ageze mu Rwanda ntabwo wandika …………. ubwo Igikomangoma Charles kizaba cyageze mu RWANDA

  2. Abayobozi bakuru 5 n’abadepite bo mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda
    Urakoze kuduha amakuru kuri CHOGM.

    Dufatanye mu kunoza ururimi rwacu

    ntibavuga Igikomangoma ni cyo kizaba ari Umushyitsi mukuru muri iyo nama ahubwo wakwandika ko Igikomangoma ni we uzaba ari Umushyitsi mukuru muri iyo nama.

    ntibavuga ngo byiteganijwe bavuga ngo biteganyijwe

    ahandi wakosora ni …………. ubwo Igikomangoma Charles azaba ageze mu Rwanda ntabwo wandika …………. ubwo Igikomangoma Charles kizaba cyageze mu RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *