Abayobozi bakuru b'u Rwanda na Uganda bagiye kwiga ku masezerano baherutse gusinyana

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bakuru b’u  Rwanda na Uganda barimo Abaminisitiri bari gutegura guhura bakiga ku masezerano abakuru b’ibihugu byombi basinyiye muri Angola, yagombaga kuvana umwuka mubi hagati y’impande zombi.

Ikinyamakuru The East African (TEA) gitangaza ko ari amakuru cyakuye ahantu hizewe, kivuga ko iyi nama izaba mu byumweru bike biri imbere ariko kikavuga ko itariki n’ahantu izabera hatavuzwe.

” Impande zombi zizeye ko amasezerano kuri iyi nama azatanga umusaruro.”

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, ni bwo Perezida Kagame na Museveni basinye amasezerano yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville ndetse na Joà£o Lourenà§o  wa Angola; ari na we wabatumiye i Luanda, nibo bakuru b’ibihugu bari muri iyo nama yo kunga ibi bihugu.

Nyuma y’aya masezerano, Abanyarwanda ndetse n’Abagande bishimiye ko nibura bashobora kongera guhahirana, urujya n’uruza ku mipaka ihuza ibi bihugu rukongera rukaharangwa ariko nta cyahindutse.

Abari muri Uganda basoma inkuru ku mbuga zo mu Rwanda, bavuze ko imbuga batakibasha kuzisoma, abari mu Rwanda nabo basomaga izo muri Uganda, nka Chimpreports n’izindi nabo ntabwo bakibibasha. Gufunga izi mbuga byabaye ku munsi wakurikiye isinywa ry’aya masezerano.

Ni ubwa kabiri Joà£o Lourenà§o  yari atumiye aba bakuru b’ibihugu na none higwa ku bibazo by’umubano utifashe neza. Nyuma y’iyi nama yabaye muri Gicurasi, nta kintu cyahindutse ku mubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda ruracyashinja Uganda iyicarubozo no gufunga Abanyarwanda mu buryo budasobanutse ariko na Uganda ikavuga ko abafungwa batareberwa ku bwenegihugu ahubwo baba bashinjwa ibindi byaha.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *