Abayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basuye Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abayobozi bakuru bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bayobowe na Brian Mckeon, Umuyobozi Wungirije Umunyamabanga w’Ingabo ushinzwe Politiki (Principal under Secretary of Defence for Policy) ryasuye ingabo z’u Rwanda zibugabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, muri iki cyumweru gishize mu kigo cyazo i Juba.

aad

Urwo ruzinduko rwari rugamije kureba ibibazo Ingabo za Loni Zibungabunga Amahoro muri Sudan y’Amajyepfo, UNMISS, zihura na byo no kuganira ku buryo USA yazifasha gukoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru mu butumwa zirimo.

Brian Mckeon yashimiye Batayo ya 6 y’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri icyo gihugu. By’umwihariko ashimangira ko zihora ziteguye gutabara kandi yemera gukorera ubuvugizi ibibazo zamugejejeho zihurira na byo muri ako kazi.

aad3

Abo bashyitsi bari banaherekejwe n’Ambasaderi w’Amerika muri Sudani y’Amajyepfo Moli Phee n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri AFRICOM (Ingabo z’Amerika ku mugabane w’Afurika) Admiral Michael Franken bakiriwe na Lt Col John Muvunyi, Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Amajyepfo (Rwanbatt6) wabaganiriye ku bikorwa n’ingabo ayoboye ndetse n’ibibazo bahura nabyo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

aad__2_

Urwo ruzinduko rwasojwe no kubatambagiza ikigo cy’ingabo z’u Rwanda aho Juba no kubereka ibikoresho ingabo z’u Rwanda zifashisha mu butumwa bw’amahoro birimo n’ibitaro byo ku rwego rwa mbere (Level I Hospital) ndetse n’ uruganda rutunganya amazi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo isoza ivuga.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *