Abayobozi bane ba Koperative bafungiye kunyereza miliyoni 29

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bane ba koperative Dukundumurimo, KOADU ifite ibagiro mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bafungiye kunyereza umutungo w’abanyamuryango ugizwe n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 29.

Aba bayobozi bafungiye kuri Sitasiyo ya Gisenyi , bafashwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2017. Bagizwe na Perezida w’iyi koperative Faustin Mbanjimbere ,Theophile Ndagijimana, w’imyaka 45, Jean Claude Rwango ufite 42, na Justin Uwimana Nyagahunde w’imyaka 37, bose bari muri komite ngenzuzi yayo.

Bafunzwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative(RCA), kigasaganga baranyereje ayo mafaranga agera kuri miliyoni 29, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’I Burengerazuba CIP Theobald Kanamugire.

Yagize ati “Aho tuboneye inyandiko y’igenzura ryakozwe na RCA, twatangiye iperereza. Iry’ibanze ryerekanye ko abo bane bafite uruhare iburirwa irengero ry’ayo mafaranga. Bamwe muri bo bemera icyaha.

Uretse icyaha cy’inyereza, bakurikiranyweho n’icyo gucunga nabi umutungo wa koperative, ndetse n’imiyoborere mibi.

Kanamugire akomeza avuga ko koperative ari gahunda ya leta yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda , bashyira hamwe imbaraga bafite kugirango bagere ku rwego rwo hejuru. Ibi bibateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange nkuko bigaragara mu nkuru ya The Newtimes.

Akomeza avuga ko bibabaje kubona hari bamwe mu bayobozi bagirirwa icyizere n’abagize izo koperative ariko nyuma bakabiba uwo mutungo.

Umugenzuzi mukuru ushinzwe imicungre y’amakoperative muri iyi ntara Jean Damascene Hamisi, yashimye polisi yihutiye gufata abakekwaho iryo nyereza ngo bakurikiranwe.

Uyu muyobozi akomeza gukangurira abagize koperative kujya bagaragaza ibibazo bizirimo kugira ngo bikurikiranwe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Imicungire mibi yagiye irangwa muri za koperative zimwe na zimwe, gukingirwa ikibaba na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, inyereza, ubumenyi buke, kutamenya uburenganzira ku banyamuryango n’ibindi, byatumye zimwe muri koperative zizima, abanyamuryango basigara baririra mu myotsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *