Minisitiri w’ingabo mu Burundi, Alain Tribert Mutabazi, kuri uyu wa 3 Ukwakira 2023 yaraye ahinduye abayobozi b’imitwe itandukanye y’igisirikare cy’igihuhugu.
Nk’uko bigaragara kuri kopi y’itangazo rya Minisitiri Mutabazi, abahinduwe barimo abayobozi ba Burigade, ababungirije, abayobozi ba Batayo, ababungirije, abayobozi ba za Diviziyo n’ababungirije, ndetse bigaragara ko na komanda wungirije w’umutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, uzwi nka BSPI, yahinduwe.
Izi mpinduka zibaye nyuma y’aho tariki ya 15 Nzeri 2023 mu Burundi hanuganuzwe ihirikwa ry’ubutegetsi, mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye yari amaze iminsi ari mu ruzinduko muri Cuba na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko aya makuru ari ibihuha, na Perezida Ndayishimiye ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, yatangaje ko ari ibinyoma byakwirakwijwe n’abantu bifuza ko igihugu cyabo cyongera guhungabana nk’uko byagenze mu 2015.
N’ubwo Perezida Ndayishimiye ariko yahakanye aya makuru, ubwo yari mu masengesho yo ku rwego rw’igihugu tariki ya 28 Nzeri 2023, yahishuye uburyo umujyanama we na we yikanze umugambi wa ‘coup d’état’, amugira inama yo kubanza kunyura muri Tanzania, mbere yo kujya mu Burundi.
Yagize ati: “None nk’umuntu wahungabanyije umuntu kugera ho antelefona ngo ‘Ndagusabye ntuzaze n’indege’, ngo ‘Ahubwo ufate indege ikujyane muri Tanzania, nzaza kukwifatira n’imodoka’. Ngo ibyo bambwiye biteye ubwoba’. Nababajwe n’umujyanama wanjye, aho kugira ngo ankorere ‘note d’analyse’ ngo ambwire ukuri, agashaka kunkubita ibihuha ngo mfate icyemezo kibi!”
Uyu mujyanama yasimbujwe Baribonekeza Jean Baptiste tariki ya 2 Ukwakira 2023.


