Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije ibyaha abari abayobozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse no muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo, rutegaka ko bafungwa imyaka itandatu.
Aba bari bakurikiranweho ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umwanzuro w’urukiko wasomwe tariki 31 Werurwe 2021, wemeje ko RWAKUNDA Christian wabaye Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), RWAMUGANZA Caleb wabaye Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), na SERUBIBI Eric wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire (Rwanda Housing Authority) bahamwa n’ibyaha 3 baregwa.
Ibyo birimo: Kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, utubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo.
Bahamijwe kandi kugira akagambane n’upiganirwa isoko rya Leta.
Kabera Godfrey wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), na we yahamwe n’ibi byaha.
Urukiko rwahanishije RWAKUNDA Christian, RWAMUGANZA Caleb, SERUBIBI Eric na KABERA Godefrey igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu (6) n’ihazabu ya Frw 3.000.000, kuri buri wese.
Rwanzuye kandi ko RWAKUNDA Christian, RWAMUGANZA Caleb, SERUBIBI Eric na KABERA Godefrey basubiza arenga miliyari 1.8Frw mu isanduku ya Leta nk’uko UMUSEKE wabitangaje.
Muri uru rubanza abandi baregwaga ni umunyemari RUSIZANA Aloys, nyiri inzu yaguzwe ku gaciro itari ikwiye na Sosiyete ye A et P ltd ndetse n’Umugenagaciro w’umwuga, MUNYABUGINGO Bonaventure aba bo bagizwe abere.
Urukiko rwategetse ko imitungo itimukanwa y’umunyemari Rusizana Aloys ifatirwa ryayo rirangira, ariko imitungo ye yimukanwa ikaba ikomeza gufatirwa.
Ubushinjacyaha bwemeza ko aba bagabo baregwa bahombeje Leta asaga miliyari 2.3Frw.
Buvuga ko abaregwa bagurishije Leta inzu iri ku Kacyiru ikaba yari iya Rusizana Aloys asaga miliyari 9.85Frw hatarimo imisoro, mu gihe umugenagaciro wa Leta yari yavuze ko iyo nzu itagomba kurenza Miliyari 7.53Frw.
Me NGABO Kayijuka wunganira Umunyemari Aloyse RUSIZANA, mu iburanisha ryabaye tariki 18 Kamena 2020, yavuze ko iriya nzu ijya kugurwa ubundi yaguriwe Urwego rw’Iperereza mu Rwanda (NSS), ngo inama zose zakorwaga habaga harimo ‘Abayobozi ba NSS’ kandi kopi igahabwa Uwahoze ari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. MUSONI James.
Yavuze ko nihabamo gukorera mu mucyo bahamagaza Minisitiri n’abo mu rwego rwa NSS.
Me KAYIJUKA Ngabo icyo gihe yabwiye urukiko ko amabwiriza yatanzwe na Min GATETE Claver ngo inzu ya RUSIZANA Aloys igurwe kuko yari yubatse ahantu heza.
Mu kwiregura kwe, RWAKUNDA Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwamutumije gusobanura ibintu, ahageze bamubwira ko afunzwe.
Avuga ko ako kanya yabajijwe ibintu amaze imyaka ibiri avuyemo.
Ati “Nyakubahwa ibyinshi nta nubwo nabyibukaga, ariko icyo navuga ni uko nta makosa nakoze kuko ibyo byose nabikoze mbisabwe na Minisitiri wange (icyo gihe yari Amb. Musoni James). Inama nagiyemo mbisabwe na Minisitiri, njye nta mutungo wa Leta nakoresheje nabi.”
Bariya bayobozi bafungiye kuri Gereza ya Mageragere, icyemezo kibafunga by’agateganyo cyafashwe tariki 23 Kanama 2020. Bafite igihe cyo kujuririra icyemezo cy’urukiko.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


