Hirya no hino mu gihugu habaye igikorwa cy’umuganda rusange cyahuje abaturage n’abayobozi.
Mu Ntara y’Amajyepfo, umuganda wahuje abaturage, abayobozi n’ingabo z’u Rwanda mu rwego rw’ibikorwa bya Army week bifatanyije mu gikorwa cyo kuyobya amazi ku mugezi wa Nyagafunzo ahazubakwa ikiraro kizajya gituma imodoka zibasha kugeza vuba umusaruro wo mu gishanga cya Base muri Bweramana.

Mbere imodoka zajyaga zihagera zigapakururwa, bakambutsa imifuka ku mutwe bakayipakira mu yindi igomba kuyigeza ku ruganda.
Mu karere ka Huye umuganda wabereye mu murenge wa Rwaniro Akagari ka Nyamabuye,umudugudu wa Munanira.

Mu mujyi wa Kigali , umuganda wakorewe mu bice bitandukanye, ariko mu rwego rw’akarere ka Nyarugenge wabereye mu gishanga cya Nyandungu wahuje abagize Minisiteri y’Ingabo, abagize diaspora na IPRC n’izindi nzego zitandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
​Mu Ntara y’i Burengerazuba, Umuyobozi mushya w’ikigo cy’Ingufu(REG),Ron Weiss yawitabiriye i Shagasha.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, polisi n’abaturage bahuriye mu muganda mu bikorwa by’icyumweru cya polisi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus​/Bwiza.com


