Abenakyo ni umukobwa mwiza w’umusoga, impungenge zanjye ni uko yari yambaye imisatsi y’Abahinde — Museveni

Sangiza iyi nkuru

Abenakyo ni muremure, ni umukobwa mwiza w’Umusoga. Impungenge zanjye zonyine ni uko yari yambaye imisatsi y’Abahinde .”, ibi ni ibyatangajwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nyuma yo kwakira Umugandekazi Quiin Abenakyo uherutse kwegukana ikamba rya Miss World Africa.

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Ukuboza nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yakiriye mu ngoro ye, Miss Africa, Quiin Abenakyo, ariko nyuma yo kubonana atangaza icyo yamubonyeho atabasha kwihanganira nubwo ashima ababyeyi be ko bamureranye indangagaciro.

DuzEowuWoAAE lP

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Museveni akaba yanenze imisatsi y’uyu Nyampinga wa Afurika aho yagize ati: “ Abenakyo mu by’ukuri ni muremure, umukobwa mwiza w’Umusoga. Impungenge zanjye zonyine ni uko yari yambaye imisatsi y’abahinde. Namushishikarije kugumana naturel ye, umusatsi wa kinyafurika. Tugomba kwerekana ubwiza bwa Afurika mu miterere yayo kamere .”

Capture 9

Miss Abenakyo yari yasuye Museveni nyuma yo gukubuka mu Bushinwa, aho yari yagiye ahagarariye igihugu cye mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi (Miss World) yabaye kuwa 08 Ukuboza. Nubwo atabashije kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Isi, yabashije kwegukana irya Nyampinga wa Afurika.

Yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe kuri uyu wa Gatatu na minisitiri w’ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda, bahita bajyana ku ngoro y’umukuru w’igihugu gusura Perezida Museveni n’umufasha we.

DuzDYZrWoAAQ6Uw

Uyu mukobwa akaba yari yabanje kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2018 kuwa 10 Kanama muri uyu mwaka. Ni umunyeshuri muri Kaminuza ya makerere mu ishami rya Computer Science, akaba yaravukiye mu Karere ka Mayuge mu burasirazuba bwa Uganda mu myaka 22 ishize.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *